Bashima Kagame wabagejejeho umuriro ntibacyambuka Nyabarongo bajya gushesha

Bamwe mu batuye Umurenge wa Rongi mu Kagali ka Gasagara mu Karere ka Muhanga, baravuga kugezwaho umuriro w’amashanyarazi, byabakijije ingendo bakoraga bambuka Nyabarongo bajya mu Karere ka Gakenke gushesha amasaka n’imyumbati, ibyo baheraho bashimira Umukuru w’Igihugu wabakijije kwambuka Nyabarongo bajya gushaka umuriro mu kandi karere.
Nakure Marie Chantal umwe muri abo baturage, avuga ko mbere batarahabwa umuriro w’amashanyarazi, kubona umuriro byabagoraga kuko byabasabaga kwambuka nyabarongo bakajya kuwushaka mu kandi karere.
Ati: “Ubu turi mu byishimo byo kuba Perezida yaraduye umuriro, kuko nkubwije ukuri tutarabona uyu muriro twagirwaga no kurya umutsima kuko twakoreshaga amasekuru kubera gutinya urugendo rutari munsi y’isaha ni igice tujya kuwushaka mu Karere ka Gakenke nabwo tugombye kwambuka Nyabarongo”.
Mugenzi we witwa Gafaranga Issa utuye nawe mu Kagali ka Gasagara, nawe aravuga ko kubona umuriro w’amashanyarazi, byabakijije urugendo rwo kujya kuwushaka mu Karere ka Gakenke twambutse Nyabarongo.
Gafaranga ati: “Umva nkubwire, mbere yo kubona uyu muriro, kwiyogoshesha byaratugoraga no kubona umuriro wa telefone byaratugoraga, kuko hari kwambuka Nyabarongo ujya gushaka umuriro byari ikibazo pe, gusa kuri ubu urabona ko nta kibazo dufite kuko n’ibyuma bisya urabibona imbere yawe ubu ntawucyambuka Nyabarongo ajya gushaka umuriro”.
Gafaranga nawe arashimira Umukuru w’Igihugu, wabahaye umuriro akabakura mu icuraburindi, ndetse akanabakiza Nyabarongo bahoraga bambuka bajya gushaka umuriro w’amashanyarazi.
Ati: ” Ndashima Umukuru w’Igihugu kandi abaturage b’i Rongi turagushimira ku bwo kutugezaho amashanyaeazi ubu tukaba tuyakoresha twiteje imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline nawe Ashima ko kuri ubu nta Murenge n’umwe mu Karere ka Muhanga utarageramo umuriro w’amashanyarazi, kandi ko umushinga ubu bafite ari uwo gukomeza kuwegereza abaturage mu ngo zabo nyuma yo kuwugeza muri buri Murenge.
Ati: “Ubu icyo twishimira ni uko nta Murenge n’umwe wacu utarageramo amashanyarazi kuko yose umuriro wamaze kugeramo, ku buryo ubu umushinga uhari ari uwo gukomeza kuwegereza abaturage mu ngo.”
Kuri ubu abatuye Umurenge wa Rongi aba bavuga ko bahawe umuriro bagatandukana no kwambuka Nyabarongo bajya kuwushaka mu Karere ka Gakenke, abawutuye bagerwaho n’amashanyarazi bari ku kigero cya 65%, mu gihe amashanyarazi mu Karere ka Muhanga muri rusange ari ku kigero cya 80,5%.

