Ngoma: DGPR Green Party yiyemeje kugeza uruganda muri buri Murenge

Umukandida w’ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza yavuze ko natorerwa kuba Umukuru w’Igihugu buri Murenge uzashyirwamo uruganda rutunganya ibiweramo.
Ibi ni ibyagarutsweho mu bikorwa byo kwiyamamaza by’Ishyaka DGPR Green Party yakoreye mu mujyi wa Kibungo mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kamena 2024.
Dr. Frank Habineza n’itsinda ririmo abiyamamariza kuzatorwamo Abadepite ba DGPR Green Party bagejeje ku batuye aka Karere imigabo n’imigambi yabo.
Dr Frank Habineza yijeje abaturage ko naramuka atorewe kuba Umukuru w’Igihugu, buri murenge mu Rwanda uzashyirwamo uruganda rutunganya ibiwubonekamo
Yagize ati: “Nkamwe mukora ubuhinzi cyane cyane urutoki twiyemeje ko tugomba gushyiraho inganda zitandukanye muri buri Murenge zitunganya umusaruro utandukanye atari urwagwa ruva mu bitoki gusa, hari n’ibindi bishobora kuva mu bitoki cyangwa mu rutoki bitandukanye bishobora kuzamura ubukungu bw’aka karere.”
Yakomeje agira ati: “Ntituvuze urutoki gusa kuko no mu yindi Mirenge itandukanye igize igihugu cyacu hari imyumbati, ibijumba, imiceri, ibigori n’ibindi bitandukanye bikeneye kubyaza umusaruro no kunoza ubwiza bwabyo kandi bigatanga akazi ku bantu benshi. Icyo gihe ubukungu bugenda buboneka buzamuka mu Karere no mu gihugu, imibereho y’abaturage ikeneye kuba myiza kurushaho.”
Dr Habineza kandi yavuze ko natorerwa kuba Umukuru w’Igihugu azongera umushahara w’abakora mu nzego z’ubuvuzi no kongera ibikorwa remezo birimo nk’imihanda, ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’imiterere y’akarere, kongera umubare w’abaganga mu mavuriro y’ibanze, gushyira ikigo kiranga ahari akazi ku batagafite, kongera indyo ku isahani, n’ibindi.


