Bugesera: Bakeje Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi wabagaruriye Ubuzima

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, ibihumbi by’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, bari babukereye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa Nyakanga uyu mwaka.
Ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Bugesera ku ikubitiro byahereye mu Murenge wa Gashora.
Nkurunziza Francis wari uyoboye igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, yavuze ko umukandida yabanishije Abanyarwanda, igihugu gishobora kugendera ku mategeko.
Yakomeje agira ati: “Kagame yavanyeho indangamuntu zirimo amoko, yubatse ubukungu butajegajega bityo rero tuzamutora 100%.”
Ahamya ko nta wundi bazatora kuko yahinduye u Bugesera, abahatuye akabagira abantu.
Ati: “Kagame yadukikije imibereho mibi, abana bariga, yaratwubatse, aca ubuhunzi mu banyarwanda. U Rwanda rufite umutekano ndetse ruvungurira andi mahanga.”
Yavuze ko umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ari we wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi afatanyije n’abo yari ayoboye amahanga arebera.
Mu buhamya bwa Kimuri Nziza Rogers yavuze ko kubera imiyoborere myiza y’Umukandida w’Umuryango mu myaka 7 ishize, byamuhaye amahirwe yo kujya kwiga muri Amerika, abona amahugurwa mu Buyapani, agarutse mu Rwanda akora ibikorwa by’iterambere mu Murenge wa Gashora.
Yabwiye Imvaho Nshya ko afite ibigo Bitatu by’amashuri y’incuke yatangije. Afite intego zo gutangiza ishuri mpuzamahanga mu Murenge wa Gashora.
Ati: “Natangije Ibigo by’amashuri Bitatu by’incuke aho abana bose bigira ubuntu. Noroye inka 60 zitanga umukamo w’amata litiro 300 ku munsi, ayo mata nyaha abana bakayanywa.
Ibyo byose mbikesha Umukandida wacu kuko nabigezeho biturutse mu marushanwa ya Youth Connect nitabiriye.”
Akimanimpaye Violette wo mu Murenge wa Gashora avuga ko hari byinshi bishimira Chairman w’Umuryango yabagejejeho bityo ko bazongera bakamuhundagazaho amajwi.
Yagize ati: “Mu myaka mike ishize nta modoka zitwara abagenzi hano twagira, twari dufite tagisi imwe ya Murokore ni yo yadutwaraga.
Iyo wasangaga yagusize wagendaga n’amaguru cyangwa ugasubika urugendo.
Ubwo se uwaguhaye umuhanda akaguha n’imodoka zo kugutwaramo ubwo urumva wamwitesha? Ni Imana yamuduhaye tuzakomeza tumube hafi kuko yasubije ubuzima Akarere ka Bugesera.”
Mu myaka 7 ishize mu Murenge wa Gashora hubatswe uruganda rw’amazi rwa Kanyenyomba, ku buryo abatuye muri uyu murenge buhamya ko ikibazo cy’amazi cyakemutse.
Hubatswe kandi Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA).
Mu Murenge wa Gashora hari icyanya cy’inganda, ahamaze kubakwa inganda 11 mu Kagari ka Ramiro.
Hubatse kandi Hoteli ebyiri zigezweho zirimo izwi cyane La Palisse Gashora iherereye mu Kagari ka Biryogo na Bugesera Lake Hotel yubatswe mu Kagari ka Kabuye.
Akagari ka Kagomasi katagiraga ishuri, muri manda y’imyaka 7 hubatswe ishuri ry’imyuga G.S Dihiro.
Kugeza mu Murenge wa Gashora hari ibiyaga Bine bifasha Abahinzi b’imboga aho bakoresha uburyo bugezweho bwo kuhira.
Ikindi kandi mu gishanga cya Gashora hahingwamo igihingwa cy’umuceri, ibintu byahinduriye ubuzima Abanyagashora akaba ari bimwe mu byo bashingiraho bavuga ko bazatora Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi 100%.
Ku rundi ruhande ngo ntibakiba mu bwigunge kuko mu Murenge wa Gashora Harimo kubakwa umuhanda wa Kaburimbo Ramiro – Ngoma aho uzanacanirwa.














Amafoto & Video: Kayitare J.Paul