Ukunda Igihugu ni ukunda FPR – Paul Kagame

Umukandida wa FPR- Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda guharanira kwibeshaho aho gutegereza ubabeshaho ahubwo bagaharanira ko na bo bagira abo babeshaho, ari na byo Umuryango FPR Inkotanyi uharanira.
Ibyo yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kamena 2024, mu Karere ka Muhanga, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye guharanira kwibeshaho aho gutegereza abababeshaho ahubwo bagaharanira na bo kubeshaho.
Yagize ati: “Ukunda Igihugu ni ukunda FPR, ukunda demokarasi n’amajyambere aba yikunda. Ntimuzategereze kubeshwaho n’ubakunda wundi, simuzi njyewe. Ubakunda wundi mvuga ntazi uwo ari we ni uwo hanze, turafatanya gusa.Tube abashobora kunganira abandi kurusha uko batubeshaho.”
Umukandida w’Umuryango RPF-Inkotanyi Paul Kagame yababwiye ko guhitamo neza bifite impamvu nyinshi, kuko Abanyarwanda bamaze imyaka 30 yo guhindura amateka y’u Rwanda n’isura byahindanye.
Yabasabye ko bafata ingamba zo guharanira guhindura u Rwanda rwiza mu rugendo batangiye mu myaka 30 ishize, kandi ko bidakwiye gusubira inyuma.
Ati: “Ibyo ndabivuga mbwira Abanyarwanda bose ntabwo ari FPR gusa.”
Yashimiye imitwe ya Politiki kuba yarashyigikiye FPR ndetse n’abandi badashyigikiye FPR mu matora kandi abifuriza ineza kandi ko ibyo bakora bakwiye gufatanya kugira bizagirire inyungu Abanyarwanda bose.
Yavuze ko Umuryango FPR ufite inshingano zo gutuma ibyubatswe biramba kandi ko hari ibyiza birushijeho. Ati: “N’abandi bafite uwo mugambi turabifuriza ineza, ubwo bizagaragarira mu bikorwa.”
Yavuze ko nk’umukandida wa FPR yaje gushimira abaturage ba Muhanga kandi abasaba gukomeza kubaka Igihugu ntawe usigaye.
Abasaba guhitamo neza bamutora kugira ngo bafatanye mu iterambere ry’igihugu. Ati: “Muri kuriya guhitamo ni ugukomeza inzira turimo no gukomeza guhitamo umurongo n’intambwe kugira twihute kuko aho twifuza tutarahagera […] twikomereze rero twubake, mubyare, mugwize.”
Paul Kagame yavuze ko Politiki ya FPR Inkotanyi ari uko buri Munyarwanda wese agira uburenganzira mu gihugu cye kandi ko nta muntu uzongera kujya mu buhunzi.
Yongeyeho ati: “Murabizi kera hari politiki yavugaga ngo abari hanze bigumire hanze kuko ntaho bajya, ibyo PFR yarabihinduye, nta Munyarwanda uzongera kuba impunzi.”
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku Muryango RPF Inkotanyi byatangiriye mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba bikomereza mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.
Ejo tariki ya 25 Kamena 2024, Paul Kagame azakomera ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

