21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Perezida Museveni yahishuye uko Kagame yarokoye umuryango we

25 Mata 2022 - 17:02
Perezida Museveni yahishuye uko Kagame yarokoye umuryango we
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanga umwe yaragize ati; “Indorerwamo ihebuje izindi ni inshuti yawe ya kera.” Bisobanuye ko hari ubushuti butagira iherezo bitewe n’amateka y’ukuri kandi yuzuye inyigisho bwubatse kuva mu ntangiriro. Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yagaragaje urwibutso rudasanzwe yasigiwe n’umubano we na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yamutatse anamushimira ko yabaye umugaba w’ingabo n’intwari ikomeye y’ibihe byose kuko yagize uruhare no ku nyongera y’imyaka yiyongereye ku burambe bwe n’umuryango we.

Perezida Museveni yanakomoje ku buryo ‘Afande’ Kagame wari umwe mu basirikare bafatanyije urugamba yamutabaranye n’umuryango we igihe wari usumbirijwe mu myaka ya 1980, afatanyije n’umuvandimwe wa Museveni Rtd. Gen. Salim Saleh. Nyuma yo guherekeza Perezida Kagame wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri, Perezida Museveni ni bwo yagize icyo abivugaho.

Mu butumwa yanyujijwe kuri twitter, Perezida Museveni yagize ati: ” (Muhoozi) ni we wabaye Kadogo wa mbere w’inyeshyamba … Ni na we mbohe ya mbere yafunzwe ku myaka 5 ubwo twafatirwaga i Kireka abayoboke ba UPC (Uganda People Congress), bateganyaga kutwoherereza Imana (kutwica) ariko ingabo zacu zari ziyobowe na Kagame na Saleh baradukijije.”

Perezida Museveni yashimye Perezida Kagame ku bushuti n’umubano byihariye afitanye n’umuhungu we Kainerugaba, anamushimira ko yahaye agaciro ubutumire bwatanzwe n’umuhungu we akanabwitabira.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wujuje imyaka 48 ku Cyumweru taliki ya 24 Mata, ni Umugaba w’Ingabo  z’Igihugu cya Uganda (UPDF) akaba n’Umujyanama Mukuru wa Perezida mu bya gisirikare ushinzwe ibikorwa bidasanzwe.

Kagame wahungiye muri Uganda hamwe n’ababyeyi be mu gihe cya mbere Abatutsi bameneshejwe mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 1959, icyo gihe yari afite imyaka ibiri y’amavuko.

Mu gihe cy’ubusore bwe yabaye umusirikare mu nyeshyamba zabohoye Igihugu cya Uganda ndetse aba no mu ngabo z’icyo gihugu mbere yo kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Kagame Paul na Rwigema mu mazina atazibagirana mu mateka y’ukwibohora kwa Uganda

Nubwo yakomoje kuri uko kurokora umuryango wa Mseveni muri gereza, Museveni ntabwo yigeze abisobanura byimbitse ahubwo yongeyeho ati: “Sinzi ingaruka ibyo bintu byamugizeho (Muhoozi), kuko yari imbohe y’intambara.”

Ku rundi ruhande Lt. Gen. Muhoozi ntiyahwemye kugaragaza icyubahiro aha Perezida Kagame, akenshi ntaterwa ipfunwe no kumwita nyirarume cyangwa sewabo, ndetse akaba amaze igihe aniyita Inkotanyi mu rwego rwo kuzirikana amateka maremare n’igihango afitanye n’ababohoye u Rwanda.

Ku ya 23 Gashyantare, Muhoozi yifashishije urubuga rwa Twitter agaragaza Kagame Paul mu ntwari zikomeye, hamwe na Se Museveni, Salim Saleh ndetse n’Intwari y’u Rwanda yatabarutse Gen. Gisa Rwigema. Yagize ati: “Izi Ntwari 4 zirandemesha buri munsi!!!”

Mu butumwa akunze kunyuuza ku rukuta rwe rwa Twitter, Lt. Gen Muhoozi ntawema kuvuga imyato Perezida nk’Umugabo w’Igihangange. Ku ya 3 Werurwe yatangaje ifoto ye yo mu bihe bya kera agira ati: “Afande Paul Kagame mu 1994 nyuma y’aho Kigali yari mu mwijima. Nyuma y’igihe nari maze kumusura mu nzuye twaririmo tuganira kuri Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda. Ni umugabi w’igitangaza.”

Lt. Gen Muhoozi yagize uruhare rukomeye mu gufasha u Rwanda na Uganda gukemura amakimbirane yari amaze imyaka ine yarahagaritse ubuhahirane bw’ibihugu byombi.

Muri uyu mwaka yasuye u Rwanda inshuro ebyiri ahura na Perezida Kagame, umusaruro uhita uboneka kuko akiva mu Rwanda bwa mbere imipaka yari imaze imyaka itatu ifunzwe yongeye gufungurwa.

Ni we watanze icyizere cy’uko imitwe ikorera muri Uganda igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda izarandurwa burundu nta kabuza, cyane ko hanagiye hagaragara ubushake bwo guhangana n’abagerageza kwifashisha icyo gihugu mu kurwanya u Rwanda.

Gen Muhoozi yavuze ko Ingabo za Uganda zitazigera zigaba igitero ku Rwanda, anashimangira ko nta muntu wo mu rwego rw’umutekano rwa Uganda urwanya u Rwanda uzaguma mu nshingano.

Gen Muhoozi na Mama Janet Museveni bakata umutsima wateguriwe isabukuru y’amavuko ya Muhoozi
Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.