Ibyo u Rwanda rwagezeho birerekana icyerekezo cy’imiyoborere myiza

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 hari byinshi igihugu cyagezeho biturutse ku cyerekezo ubuyobozi bw’igihugu cyihaye. Ibyagezweho byari bikubiye muri manifesito y’Umuryango FPR Inkotanyi 2017-2024.

Muri iyi nkuru Imvaho Nshya iribanda ku byagezweho muri iyi myaka 7, aho bifatwa nk’icyerekezo cy’imiyoborere myiza y’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu.

Mu 2017-2024 hubatswe ibitaro bya Byumba, Gatunda, Gatonde, Munini, Nyabikenke na Nyarugenge.

Hubatswe kandi ibigo nderabuzima bishya 12 ndetse n’ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze.

Kugeza muri uyu mwaka wa 2024 hubatswe ibigo by’amavuriro 1,252 bivuye kuri 473 mu 2017.

Umubare w’abarimu wariyongere uva ku 71,041 mu 2017 ugera kuri 110,523 mu 2024.

Amashuri afite amashanyarazi yavuye kuri 48.4% mu 2017 agera kuri 80.9% mu 2023.

Ingo zifite amashanyarazi zigeze kuri 2,629,673, zivuye ku 931,552.

Ingano y’amazi yariyongereye ava kuri meterokibe 182,120 mu 2017 agera kuri meterokibe 329,652 mu 2024.

Ni mu gihe amashuri afite amazi meza yavuye kuri 40% mu 2017 agera kuri 81.7% mu 2023.

Hubatswe kandi amarerero 31,444 mu 2024 avuye ku marerero 4,109 mu 2017.

Mu 2017, imiryango 297,230 yahawe inka muri gahunda ya Girinka, muri uyu mwaka wa 2024 imaze guhabwa inka igeze ku 451,612.

Icyizere cyo kubaho kigeze ku myaka 69.6 kivuye ku myaka 66.6 mu 2017.

Hubatswe imihanda ya kaburimo ibilometero 1,639 mu 2024 bivuye ku bilometero 1.305 mu 2017.

Mu bindi bikorwa remezo byubatswe harimo Sitade Amahoro ndetse na BK Arena biri mu bizajya byinjiriza agatubutse igihugu.

Mu 2017 igihugu cyinjije miliyoni 374 z’Amadolari ya Amerika ni ukuvuga hafi miliyari 500 FRW mu gihe nyuma y’imyaka 7 ishize igihugu cyinjiza miliyoni 620 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 800 FRW.

Twibutse ko Umuryango FPR Inkotanyi ukomeje ibikorwa byo kwamamaza umukandida waryo ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, Paul Kagame.

Ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi buherutse gutangaza ko muri manda y’imyaka 5, hari byinshi uteganyirije abanyarwanda mu rwego rwo guteza imbere Ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere.

Amazi meza yagejejwe ku banyarwanda ava kuri metelokibe 182,120 mu 2017 agera kuri metero kibe 329,652 mu 2024
Mu 2017-2024 hubatswe ibitaro by’icyitegererezo
Ubukererarugendo ni kimwe mu byinjirije u Rwanda agatubutse kuva mu 2017-2024
Hubatswe imihanda hirya no hino mu gihugu ihuza uturere
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE