FPR yaratugabiye twese- Perezida Kagame asaba ab’i Rubavu kuyitura

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu gihe abaturage bo mu Karere ka Rubavu n’Uturere bihana imbibi bashimangiye ko batakwima amajwi uwabahaye amata, umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Umuryango RPF Inkotanyi  wagabiye abantu bose, bityo ko gutora abakandida bawo ari bumwe mu buryo bwo kiwitura. 

Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Kamena, ni bwo Perezida Kagame yakiriwe n’abasaga 250.000 kuri Site ya Gisa, ku munsi wa kabiri wo kwiyamamaza. 

Paul Kagame yavuze ko Umuryango RPF  Inkotanyi ahagarariye nk’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ukunda Abanyarwanda ari na yo mpamvu udahwema guharanira amajyambere arambye harimo no kugabira inka abaturage.

Yagize ati: “Twese FPR yaratugabiye…Ukugabira aba agukunda. Ukugabiye aba akwifurije gutera imbere, ni cyo kimenyetso kiri mu nka, mu muco w’Abanyarwanda. Murabizi rero mu myaka myinshi yashize inka bari baraziciye mu Rwanda, FPR irazigarura iratugabira twese. “

Aho ni ho yahereye asaba abaturage b’i Rubavu no mu Turere bihana imbibi ko bakwiye gusubiza urukundo uwabagabiye. 

Ati: “Bityo rero iki gikorwa twatangiye ejo, ari Abadepite batweretse hano, ari umukandida uzayobora Igihugu, [kubatora] ubwo hazaba harimo kwitura ya FPR.”

Perezida Kagame yaboneyeho gushima imitwe ya Politiki yifatanyije na RPF Inkotanyi  ari yo  PSD, PL, PDC, PPC, PSP, PSR, PDI na UDPR.

Yavuze ko ubufatanye bukubiye mu ntego za RPF Inkotanyi ari zo Ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere. 

Yongeyeho ati: “Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri ibyo ngibyo bitatu. Nta bindi watwaramo u Rwanda ngo bishoboke, cyangwa se ngo Abanyarwanda babyemere hatarimo ibyo bitatu. Ari FPR ari abandi bafatanyije, ni byo tugamije, ni byo twifuza kugeraho ku rwego rwo hejuru.”

Yibukije abaturage bitegura gutora ku wa 15 Nyakanga ko bazaba batora izo ntego eshatu igihe bazaba bashyigikira abakandida ba RPF Inkotanyi. 

Yavuze ko ikindi cya ngombwa gikwiye kuranga abaturage ari ukwirinda kuvuga gusa kudaherekejwe n’ibikorwa. 

Ati: “ Icyo dukangurira Abanyarwanda bose baba abo mu gihugu n’abari hanze, ni ibikorwa, kubana, gutera imbere ntawe dusize inyuma.”

Akarere ka Rubavu abakandida ba RPF Inkotanyi biyamamarijemo uyu munsi, gafatiye runini ubukungu bw’u Rwanda mu buhinzi, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ibindi.

Mu myaka irindwi ishize, abaturage bako bageze kuri byinshi, imibereho yabo irushaho kuba myiza. 

Ubuyobozi bw’uyu Muryango bubamya ko “Nta gushidikanya, dufatanyije n’ibindi tuzabigeraho, duharanira ko umuturage ahora ku isonga.”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE