Muhanga: Ingo 387 zavuye mu makimbirane kubera Inshuti z’Umuryango

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Urugo rwa Habimana Silas na Mujawayezu Alphonsine ruri mu ngo 387 zo mu Karere ka Muhanga zari mu marembera ariko zikongera gushinga imizi nyuma yo kwitabwaho mu bukangurambaga bukorwa n’Inshuti z’Umuryango.

Ubuhamya bwabo bushimangira uburyo Inshuti z’Umuryango ari inking ikomeye cyane mu gukemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango.

Mujawayezu avuga ko iyo badahura n’Inshuti z’Umuryango kuri ubu baba baratandukanye nyuma y’imyaka igera ku 10 bari bamaze mu makimbirane adashira.

At: “Nkubwije ukuri iyo ntahura n’IUnshuti z’Umuryango ngo zinyigishe n’umugabo wanjye zimwigishe, ubu tuba tutakibana twaratandukanye, kuko twahoraga mu makimbirane yatumaga rimwe na rimwe ndara hanze cyangwa ngakubitwa n’umugabo. Ariko kubw’Inshuti y’Umuryango ubu tumaze amezi arenga 10 twariyunze n’umugabo dukorera hamwe tukubaka urugo.”

Habiman Silas, umugabo we, na we yagize ati: “Rwose ibyo umufasha wanjye avuga ni byo. ndetse n’icyiyongeraho ni uko niberaga mu kabari ngataha ntera amahane. Gusa byose byarangiye ubwo twasurwaga n’Inshuti y’Umuryango zikatwigisha ku buryo nasabye imbabazi umufasha wanjye.”

Bamurange Salama ni Inshuti y’Umuryango mu Murenge wa Kibangu,  Akarere ka Muhanga. Avuga ko bishimira uruhare rwabo mu gufasha imiryango iba mu  makimbirane kuyasohokamo.

Ati: “Nkubu nishimira kubona ingo zigera ku umunani nigishije zikava mu makimbirane ubu zikaba zibanye mu mahoro ziri gukora ibikorwa by’iterambere.”

Nsengimana Alexandre na we ni Inshuti y’Umuryango na yo ituye mu Karere ka Muhanga, akaba avuga ko iyo bagenda mu nzira babona ingo bafashije kuva mu makimbirane bikabashimisha.

Ati: “Nk’ubu nkanjye nabashije gufasha ingo 13 kuva mu makimbirane, aho muri izo ngo harimo n’urugo rwa Habimana Silas na Mujawayezu Alphonsine, kuri ubu rusigaye ari intangarugero nyuma y’uko nabigishije bagasohoka mu makimbirane ubu bakaba bubatse urugo ruzima.”

Ibi kandi birashimangirwa n’Umukozi w’Akarere ka Muhamga ushinzwe uburinganire ni iterambere ry’umuryango Uwamahoro Beata, uhamya ko Inshuti z’Umuryango zifite uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane yo mu muryango.

Ati: “Ibikorwa by’Inshuti z’Umuryango biragaragara kuko ubu dufite imuryango 387yamaze kuva mu makimbirane kandi hafi ya yose nka 90% byayo yafashijwe gusohoka mu makimbirane ni Inshuti z’Umuryango.”

Uwamahoro Beata akomeza avuga ko kuri ubu mu ngo 595 bari bafite zabanaga mu makimbirane hasigaye izigera kuri 208 na zo bivugwa ko zikomeje kwigishwa n’Inshuti z’Umuryango kugira ngo zive mu makimbirane.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE