Kamonyi: Arashima Ingabo na Polisi bamuhaye inzu yo kubamo

Ugiriwabo Mediatrice ni umwe mu batuye Akarere ka Kamonyi wubakiwe inzu n’Ingabo ku bufatanye na Polisi, muri gahunda y’ibikorwa by’ingabo na Polisi by’u Rwanda byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.
Ibyo bikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Imyaka 30 yo kwibohora ku bufatanye bw’ingabo z’igihugu, inzego z’umutekano n’abaturage mu iterambere ry’u Rwanda.’
Aha Ugiriwabo Mediatrice, akaba avuga ko ubusanzwe yabagaho we n’abana bane bahoraga bazerera bacumbitse aho babonye.
Ugiriwabo ati: “Ubusanzwe jyewe n’abana banjye twabagaho tutagira aho tuba, mbese nta buzima kuko twahoraga twiruka, kubera kutagira icumbi ryo kubamo, ku buryo hari ni igihe twararaga mu nzu y’abandi atuzuye imbeho imibu bituri hejuru.”
Ubu buzima bubi babagamo ni bwo ashingiraho avuga ko ashimira Ingabo z’igihugu na Perezida wa Repuburika badufashije kubona icumbi ku buryo ubu tutazongera kurara mu bizu bituzuye cyangwa ngo duhore tuzerera dushaka icumbi.

Ati: “Ndashimira cyane ingabo z’igihugu n’Umubyeyi wacu Perezida wa Repubulika, kuko batuvanye mu buzima bubi bwo guhora tuzerera uwaducumbikiye bucya akatwirukana.”
Ibi birashimangirwa na Nyiransabimana umwana mukuru wa Ugiriwabo, uvuga ko ubuzima babagamo kubera kutagira icumbi bwari bwuzuyemo ibibazo byinshi birimo no nko guhora biruka ku uburyo batabonaga n’uko bajya ku ishuri kuko aho bararaga uyu munsi bwacyaga bahimutse ibyo nawe aheraho ashimira ingabo z’igihugu zabafashije kubina inzu yo kubamo.
Ati: “Ndashimira ingabo z’igihugu mu by’ukuri ntababeshye zadukuye habi, kuko ubu sinigeze niga kubera ko aho twararaga bwacyaga twimutse kandi na barumuna banjye ni ko bimeze, gusa kuri ubu ubwo tubonye aho kuba mfite icyizere ko noneho tuzajya no kwiga umwaka utaha kuko twabonye iwacu tutazongera kwimuka.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolee, akaba asaba ko abahabwa ubufasha binyujijwe mu bikorwa by’ingabo z’igihugu na Polisi, bakwiye kubifata neza kuko bifasha Abanyarwanda kuzamuka mu mibereho n’iterambere muri rusange

Yagize ati: “Ndasaba Abanyarwanda bafashwa mu buryo butandukanye by’umwihariko binyujijwe mu bikorwa by’ingabo na Police, kubifata neza kuko biba bije guhindura imibereho yabo bikabafasha no mu iterambere, ku buryo kubifata nabi byaba atari byiza.”
Usibye Ugiriwabo Mediatrice wahawe icumbi ryo kubamo, mu Karere ka Kamonyi hakaba mu bikorwa by’ingabo na Polisi, harubatswe inzu eshanu zatujwemo imiryango 10, kuko yubatswe mu buryo bita Two In One, ndetse muri ibi bikorwa imiryango itishoboye igera ku 100 ikaba yarabashije guhabwa ibihumbi 120 000 by’amafaranga y’u Rwanda , kuri buri muryango kugira ngo ayifashe kuzamura imibereho yayo.

