Ruhango: Ingo 16 000 zigiye guhabwa umuriro

Abaturage batuye mu Karere ka Ruhango bishimira ko bagiye guhabwa umuriro w’amashanyarazi, bityo Utugari twose tugize Akarere ka Ruhango tukaba dufite umuriro.
Shumbusho Fidele utuye muri aka Kagali yatangarije Imvaho Nshya ko hari amapoto yabonye ari gushingwa mu Kagali baturanye kandi ari kugana iwabo.
Shumbusho ati: “Reka nkubwize ukuri nkurikije uburyo hari amapoto ari hariya hakurya muri kariya Kagali karimo ivuriro ryacu, kandi nkaba aha ari iwacu hari ibyobo batangiye gucukura byo gushingamo amapoto ndizera ko noneho natwe Akagali kacu kagiye kugeramo umuriro”.
Mukeshimana Letitia abishimangira uvuga ko we yivuganiye n’abari gushinga amapoto bakamubwira ko ari kwerekeza mu Kagali kabo ka Kubutare.
Yagize ati: “Ibyo mugenzi wanjye Shumbusho avuga byo kuduha umuriro mu Kagali kacu ni byo, kuko jyewe navuganye n’abagabo bari gushinga amapoto hariya hakurya yo mu kabande bambwira ko bazagera mu Kagali ka Kubuhoro bayashinga”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney avuga ko gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, bizakomeza mu ngo 16 000 ku buryo byagera mu Kagali ka Kubutare, ubwo Utugari twose tugize Akarere ka Ruhango uko 59 tuzaba tugeramo umuriro w’amashanyarazi icyaba gisigaye ari urugendo rwo gukomeza gufasha abaturage kuwugeraho.
Ati: “Mpereye ku kuba ibarura rusange ryo mu 2022, rigaragaza ko abatuye Akarere kacu bafite amashanyarazi bangana na 76%, ndahamya ko uyu mwaka uzarangira tugeze kuri 80%, kuko ubu dufite imishinga dukorana na REG n’abandi bafatanyabikorwa iri gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi nk’aho ubu uri hafi ari ugiye guha ingo zigera ku 16 000. Utugari twose tukazaba tugezemo umuriro w’amashanyarazi.”



R. Zephanie says:
Kamena 19, 2024 at 7:11 amNi byz rwose hari ahantu hagiye hasigara hadahawe umurimo