Nyamasheke: Aterwa intimba n’abadatanga amakuru y’aho umubiri w’umubyeyi we uherereye

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Harindintwali Jean Paul wari ufite imyaka 9 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko umuryango we hafi ya wose watsembwe, bamwe mu bari bawugize bakaba bashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Hanika, ariko akomeje gushengurwa n’intimba ikomeye yo kutabona umubiri wa nyina wishwe asatuwe inda y’imvutsi, ngo ushyingurwe mu cyubahiro, kandi bamwe mu bamugize gutyo, bahari bahisha amakuru.

Mu buhamya bwe, ashimira cyane Perezida Kagame n’ingabo zari iza RPA Inkotanyi yari ayoboye urugamba barwanye bagahagarika Jenoside, igihugu kikongera kuba igihugu, abayirokotse bakagarurirwa icyizere cyo kubaho, bakiga, bagakorera igihugu mu mpande zose, aho na we ubu ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato.

Avuga ko mu by’ukuri Perezida Kagame yakuye igihugu mu rupfu akagishyira mu buzima, kuko we ubwe Jenoside yabaye iwabo ari umuryango w’abana 6 n’ababyeyi be, agasigara wenyine,umuryango wo kwa se wose ugatsembwa, akaba nta n’umwe azi bafitanye isano y’amaraso muri uwo muryango uriho, uwo kwa nyina agasigarana  mukuru we na mushiki we bo kwa nyina wabo, abandi bose bakicwa.

Harindintwali akomeza asobanura ko inzira ye y’urupfu n’ubuzima yatangiye ku wa 7 Mata akemeza ko Jenoside yari yarateguwe kuko ibyabereye iwabo mu yari Komini Gatare, usanga ari kimwe n’ahandi mu gihugu, uretse umwihariko wa hamwe na hamwe.

Ati’’ Byatangiye duhagurutswa mu mashuri mu moko ngo batumenye neza, uwanze guhaguruka bakamukubita, mu bihe by’amashyaka abasore twari tuzi batangira kuba abandi bandi, biyambika amashara barahindutse nk’abarwayi bo mu mutwe, abari abasirikare nari nzi mbona bagarutse ku musozi w’iwacu, ntitumenye ibyo ari byo na ho bari baje gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.’’

Ababazwa cyane no kuba Abatutsi hafi ya bose bari baturanye ku musozi wa Kandamira,ubu ni mu Kagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba, mu Karere ka Nyamasheke, barashize, bazira gusa uko bavutse,batarabihisemo,imyinshi mu miryango ikaba yarazimye burundu itagira n’uwo kubara inkuru.

 Akomeza avuga ko ku wa 7 Mata 1994 batangiye kurara hanze, ku wa 8 Mata Abatutsi ba mbere ku musozi w’iwabo batangira kwicwa, ku wa 9 Mata se afata umuryango wose,na we arimo abahungishiriza kuri Paruwasi  gatolika ya Hanika, bumva nta watinyuka kwicira umuntu mu nzu y’Imana, inka bari baragiye barazisiga.

Ati: “ Iki gice cyose ari imbere mu kiliziya, mu nkengero n’ibice byose bihegereye birimo n’ikigo nderabuzima cya Hanika, hari huzuye Abatutsi, interahamwe ziza kutwica abagabo bakuru barimo na papa bakaturwanaho, bigera ubwo papa interahamwe zimutera ibuye ku murundi arakomereka  cyane, ariko  we n’abandi bakomeza kuturwanaho, biba iby’ubusa.’’

Umunsi mubi ku Batutsi bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Hanika

Avuga ko bigeze ku wa 11 Mata,umunsi mubi cyane ku mbaga y’Abatutsi barenga 15 000 bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Hanika,interahamwe,abasirikare n’abajandarume babonye  bananiwe,bazana imbunda n’amagerenade babamishamo, binjira mu kiliziya baratemagura, aha akaba ari ho aherukanira n’abo mu muryango we hafi ya bose.

Avuga ko ari ho aherukanira na nyina ko   we, nk’umwana muto yanyuze mu mibiri agacika, akagwa mu nterahamwe ebyiri, kuko bwari butangiye kugoroba, zikubitana imipanga zishaka kuyimuhurizaho,zo ubwazo ziratemana,arazicika aragenda.

Harindintwali Jean Paul avuga ko yakomeje kwihishahisha, avumburwa kwicwa bikanga, inshuti ze, abo biganye n’abo bari baturanye bari urungano n’abamurutagaho gato, bamwe bakicwa areba.

Abakobwa bakicwa bamaze gufatwa ku ngufu, abari inshuti z’iwabo bakamurengeye bakaba ari bo bashaka kumwica, aha akahibukira cyane umugore w’umugabo witwa Andereya,wari inshuti y’iwabo, yahungiyeho  akamumenaho amazi ashyushye.

Ati: “Ikimbabaza cyane kurushaho,ni uko mama wari utwite inda y’imvutsi, bamusaturiye imbere y’urugo rwo kwa Andereya na we wari interahamwe kabombo, bamukuramo umwana,baramwica, n’uyu munsi Andereya nkaba naramwinginze ngo ambwire aho bashyize umubiri wa mama tuwushyingure mu cyubahiro, yaranze pe! Ntacyo ntamukoreye ariko yanyimye amakuru kandi ari mu bangiriye batyo umubyeyi, nubwo yari inshuti magara y’iwacu.’’

Mu bindi bimushengura agarukaho mu buhamya bwe burebure, ni uburyo nyina bamwishe bamaze kumucuza imyambaro yose, umwe mu basore bari batwaye igitenge cya nyina bagahura agifite,icyakora uwo musore bitaga Sugabo akamurengera, cya gitenge akaza kubona mushiki wa Sugabo acyambaye nyuma ya Jenoside, akakimwaka ngo nibura azajye acyibukiraho nyina, nyuma akakibura, bitewe n’ubundi buzima yagiye acamo.

Anababazwa n’uko uyu Andereya wari warasahuye bimwe mu bintu by’iwabo, birimo amafoto, ubwo umuhungu we yabwiraga uyu Harindintwali ko ayo mafoto n’ibindi biri iwabo,  agiye kuyamuzanira yagerayo agasanga uwo Andreya, wari umaze kumenya ko Harindintwali abana n’abasirikare b’Inkotanyi ku biro by’iyari komini Gatare, bya bindi byose yasahuye iwabo n’ayo mafoto arimo, yabifashe arabitwika ntiyasigaza na kimwe.

Gusa ngo nubwo yamukoreye ubwo bugome bwose ndengakamere gutyo, Harindintwali Jean Paul avuga ko we amubaniye neza, ari inshuti ye, yizeye ko hari igihe azahinduka, akanamwereka aho yashyize umubiri wa nyina.

Agaya cyane izindi nterahamwe zirimo iyitwaga Bisarunga na Separi wamukubise ibihiri 3 ariko ntiyapfa, akababazwa n’umubare munini w’abana b’abahungu bari kumwe, bagashyirwa ku murongo aha I Hanika kuko yari yarahagarutse abuze ahandi ahungira.

Bakicwa, we uwo murongo yari yashyizweho akawukurwaho ku bw’amahirwe gusa, uwo Bisarunga akaza kumusanga iwe yahahungiye,akamubwira ko ba bana bose babishe bakabata mu mungoti,ko na we amwica, ariko Imana ikamumukiza nubwo yabaga iwe,kugeza ahavuye akarorongotanira ahandi.

Avuga ko gukira kwe kwabaye Inkotanyi zibagezeho, aho yabaga ku wundi musaza wamufataga nabi cyane,y aramuhaye akazi ko kumuhandura amavunja yari yaramwishe, amukubita buri munsi, Inkotanyi zirahamusanga,zirahamukura zimuha ubuzima,kuko n’ubundi Inkotanyi ari ubuzima.

Asaba abagifite ingengabitekerzo ya Jenoside kuyireka, abazi aho imibiri itaraboneka iri barimo n’uyu Andereya winangira kuvuga aho yashyize umubiri wa nyina bakava ku izima bakayerekana.

 Harindintwali ashimira Leta yashyizeho gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge,abantu bakongera kubana amahoro, akanashimira urubyiruko rwose rwitanze ngo rugire abo rurokora, akanishimira aho ageze yiyubaka kuko ubu anafite umugore n’abana 3, baziba icyuho cy’umuryango wishwe.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Hanika rushyinguyemo imibiri 8 439, nyamara hariciwe Abatutsi barenga 15 000 harokokera mbarwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko hari imibiri irenga 6000 itaraboneka. Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel na we agasaba ababa bafite amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kureka kwinangira nk’uwo Andereya, bakahavuga na yo igashyingurwa mu cyubahiro.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel asaba abazi amakuru y’ahagiherereye imibiri y’Abatusti bishwe kuyatanga
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
DUSABIMANA christine says:
Kamena 16, 2024 at 10:03 am

Harakabaho inkotanyi .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE