Umugaba Mukuru w’Ingabo za CAR yasuye u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umugaba Mukuru w’Inzego z’Umutekano za Repubulika ya Santarafurika Maj Gen Zépherin Mamadou, yatangiye uruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda.  

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena Maj. Gen. Zépherin Mamadou, yasuye Ibirindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) aho yahawe ikaze n’Umugaba Mukuru wa RDF Gen. Mubarakh Muganga.

Nanone kandi, Maj Gen Zépherin Mamadou n’itsinda rimugaragiye basuye Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda.

Bagiranye ibiganiro bigamije kurushaho kwimakaza umubano mwiza urangwa hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza repubulika ya Santarafurika.

Avugana n’itangazamakuru, Maj Gen Zépherin Mamadou yavuze ko intego y’uru ruzindukoa ari ukurushaho kwagura ibiganiro mu rwego rw’amasezerano yasinywe mu bihe byahise, mu birebana n’amahugurwa n’ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugenda neza.

Yagize ati: “Uyu mwanya, nk’uko mubizi, umubano urangwa hagati y’ingabo zacu uri ku rwego rwo hejuru. Ni umubano ushingiye ku masezerano yatangijwe n’Abakuru b’Ibihugu byacu byombi biyemeje kwimakaza ubutwererane bw’ingabo zacu.”

Yakomeje agira ati: “By’umwihariko twubakiye ku rugero rw’Ingabo z’u Rwanda, kuko zageze kuri byinshi muri Repubulika ya Santarafurika nka bamwe mu boherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.”

Maj. Gen. Zépherin Mamadou n’itsinda ayoboye biteguye gusura Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Ikigo cy’imari cyo kuzigama no kugurizanya (Zigama CSS), n’ibindi bigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE