Musanze: Ikigo cy’urubyiruko cyahinduye imyumvire yarwo ku bijyanye n’imyitwarire

Bamwe mu rubyiruko rugana ikigo cy’urubyiruko cya Musanze kiri mu Murenge wa Muhoza, bavuga ko bishimira ko cyabegerejwe kibafasha kutishora mu ngeso mbi ahubwo kikabafasha gukora ubushakashatsi no kwiyungura ubumenyi.
Niwimpaye Rimelde ni umwe mu bakobwa Imvaho Nshya yasanze kuri iki kigo avuga ko kuba bakigana nta kiguzi basabwe bituma bungurana ubumenyi.
Yagize ati: “Iki kigo ni ingirakamaro hari bamwe babona izi nyubako gusa bakazinyuraho bataje kureba ibirimo, ahubwo bakirirwa bakina amakarita, abandi binywera ibiyobyagwenge, nyamara uyu mwanya tuba dukoresha hano utuma tutishora mu ngeso mbi kandi tukanahigira ubwenge.”
Akomeza avuga ko kuba hari ikigo nk’iki bituma urubyiruko rubona icyo rukora kandi bikagaragaza imiyoborere myiza
Yagize ati: “Hano murandasi nta kiguzi, kuba rero hari bamwe mu rubyiruko barangije amashuri baza hano bagakoresha iyi mudasobwa nta kiguzi ni bimwe mu bigaragaza ko Leta y’u Rwanda icya mbere itasize urubyiruko inyuma, hano tuhabonera ahantu baba bakeneye abakozi”.
Dukunde Jean Eric, avuga ko kuba iki kigo cy’urubyiruko cyarabegerejwe byatumye kandi bamwe mu rubyiruko cyane abo mu mugi bumva ko gukora ari byo bizabateza imbere, ikindi ngo cyatumye babona aho bakorera imikino n’imyidagaduro.
Yagize ati: “Ubundi birazwi umwana wo mu mujyi abyuka anywa icyayi, nyuma agafungura televiziyo akarindira ko saa sita bishya agafungura yarambirwa mu rugo akajya ku muhanda ni ho rero ahurira na bagenzi be batari beza bakamushora mu ngeso mbi.
Hano turiga tugakina tukigishwa ubuzima bw’imyorokere bituma twirinda virusi itera SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ahubwo nsaba ko iyi gahunda yagera mu Mirenge yose y’u Rwanda”.
Imvaho Nshya yashatse kumenya muri rusange ababa barungukiye muri kiriya kigo ubumenyi maze iganira n’umwe mu bakoresha irembo bo mujyi wa Musanze witwa Ndungutse Jean Elysee, avuka ko byatumye ahumuka yihangira umurimo.

Yagize ati: “Ndi umwe mu rubyiruko rwarangije muri imwe muri za kaminuza zo muri uyu mujyi wa Musanze, numvaga ko hari aho yenda nzasaba akazi bakakampa, ariko si ko byagenze kuko nicaye igihe kirekire nza kugana Youth Center Musanze, banyigisha gukora umushinga none nshuruza ibikoresho byo mu biro nkagira na gahunda y’irembo kandi ninjiza atari munsi y’ibihumbi 100 ku kwezi, ikigo nka kiriya gikwiye kugira amashami no mu Mirenge”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Jean Claude, ashimangira ko kubera imiyoborere myiza byatumye urubyiruko rutandagara hirya no hino kubera kubura icyo ruhugiraho ndetse n’aho rwakwidagadurira, akaba ashima Leta y’u Rwanda ikomeje kwita ku rubyiruko irutoza gukora.
Yagize ati: “Leta ku bufatanye n’u Bubiligi bubakiye urubyiruko aho ruhurira ndetse n’ibikoresho biri muri iyo nyubako bakabasha gukora ubushakashatsi, kongera ubumenyi bwabo kuko ni ikigo gifite ikoranabuhanga n’ibikoresho bijyanye n’igihe, byafasha urubyiruko gukora ubushakashatsi, yaba abahinzi bakabona uburyo bakwiye guhinga mu buryo bwa kijyambere.”
Yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe nk’ariya bahawe.”
Iki kigo ku munsi cyakira abasaga 50 baje kwaka serivisi z’ikoranabuhanga, harimo abakora ubushakashatsi ku masomo n’abashaka abakozi kimwe n’abashaka akazi kikaba cyaruzuye gitwaye miliyari 1, na miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iki kigo gifite gahunda y’imikino n’imyidagaduro, serivise z’ubuzima bw’imyorokere, gufasha urubyiruko guhanga umurimo no gushaka akazi, guhanga binyuze mu ikoranabuhanga.
Iki kigo kandi kugeza ubu cyahaye akazi abagera kuri 30, harimo abakozi bacyo bahoraho, abakora isuku n’abashinzwe umutekano, hakabamo n’abakozi bimenyereza umurimo, kikaba cyarubatswe binyuze mu Kigo Gishinzwe guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), ku bufatanye n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere (Enabel).
