Ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 5.8 muri Gicurasi 2024

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ugereranyije n’ukwezi kwa Gicurasi 2023, ibiciro ku isoko byiyongereye ku kigero cya 5.8% mu kwezi kwa Gicurasi 2024 nk’uko byashimangiwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).

Ubuyobozi bwa NISR bwashimangiye, mu gipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro (CPI), ko ibiciro by’ubwikorezi ari byo byazamutse cyane ku isoko.

Mu kwezi kwa Mata, ibiciro ku masoko byiyongereye ku kigero cya 4.5%, bikaba bitariyongereye cyane ugereranyije n’uko byari byifashe muri Werurwe 20204.

Muri rusange, ikigero cy’ubwiyongere bw’ibiciro hagati ya Gicurasi 2023 na Gicurasi 2024 bwageze ku kigero cya 8.4%.

Guhindura ibiciro bya taransiporo guhera tariki ya 16 Werurwe, nyuma yo guhagarika nkunganire ya Leta mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange, byatumye ibiciro byiyongera ku bagenzi.

Imibare ya Gicurasi yasohotse uyu mwaka, igaragaza ko habayeho ubwiyongere bungana na 24.7% ugereranyije na Gicurasi y’umwaka ushize.

Igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro cyasohotse kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena, kigaragaza ko ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byongereye ibiciro ku kigero cya 4.7%.

Igiciro cy’umugato n’ibinyampeke cyiyongereye ku kigero cya 5,4%, icy’inyama kizamuka ku kigero cya 12%, amata, fromage n’amagi cyiyongera ku kigerio cya 22% na ho imboga n’imbuto cyiyongera ku kigero cya 2.3%, na ho ibiciro bya resitora byiyongera ku kigero cya 2.5%.

Nyuma y’imyanka ibiri, uwa 2022 n’uwa 2023, u Rwanda rwatangiye kubona igabanyuka ry’ibiciro ku masoko aho uyu mwaka watangiye neza kubera ingamba za Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) zari zigamije kugabanya ubwo bwiyongere bukajya munsi ya 8%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, yavuze ko izamuka ry’ibiciro rizakomeza kuba ku kigero kitarenga 5% mu myaka ibiri iri imbere.

Mu mezi atatu ya mbere ya 2024, izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli bikunze guhindagurika byagabanyutse ku kigero cya 4.7% bivuye ku 8.9% ugereranyije n’igihembwe cya nyuma cy’umwaka ushize.

Iryo gabanyuka ryatewe n’uko ibiciro by’imboga n’imbuto byagabanyutse nubwo iby’ibikomoka kuri peteroli byiyongereye.

Andi makuru avugwa ku biciro ku isoko ni uko mu ntangiriro z’uku kwezi ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanyutseho guhera tariki 5 Kamena.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE