Abagabo bafite ibibazo byo mutwe 5% ni bo bivuza gusa-RBC 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyavuze ko muri iki igihe umubare w’abagabo bafite ibibazo byo mu mutwe,  uruta uw’abagore, ndetse  abagabo 5% by’abarwaye ni bo bivuza gusa.

Mu kiganiro na Televiziyo y’u Rwanda, Umuyobozi muri RBC ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr Iyamuremye Jean Damascene yagaragaje ko abagabo bafite ibibazo byo mu mutwe batarakangukira kugana amavuriro.

Yagize ati: “Abanyarwanda bamwe bafite ibibazo byo mu mutwe, muri abo ngabo rero iyo turebye indwara zimwe na zimwe, uzasanga umubare w’abagabo bazifite uba uri hejuru y’uw’abagore muri rusange”.

Yongeyeho ati: “Muri rusange abagana amavuriro baracyari bake, kuko ikigereranyo kiratwereka ko abantu bataragera ku 10 % by’abo dukeka ko bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Ikibabaje cyane ni uko abagabo ntabwo bari mu bantu bitabira amavuriro cyangwa ahandi hatangwa serivisi ziba zaragiyeho, ari bake, kuko munsi ya 5% by’abafite uburwayi bwo mu mutwe  ni  bo bajyayo.”

RBC ivuga ko ikibabaje ari uko ab’igitsina gabo abenshi bajya kwivuza akenshi bajyanwa, nyamara bo badashaka kwijyana kwa muganga, ahubwo bisaba kumujyana kwa muganga ku gahato.

Mukamwezi Justine, umuganga w’indwara zo mu mutwe avuga ko ibibazo bitera ubu burwayi bituruka kuri kamere y’umuryango aho usanga umugabo werekanye ko afite ubuzima bwo mu mutwe aba ari igisebo.

Yavuze ko usanga hari imiryango ifata umugabo wagize ikibazo cyo mu mutwe ko ari intege nke yagize.

Ati: “Hari n’umugani uvuga ngo amarira y’umugabo atemba ajya mu nda. Ni ibintu bituruka mu muco, ibyo abantu batekereza ku bagabo, ibintu abagabo na bo ubwo bitekerereza bigatuma batabasha kwivuriza ku gihe, bakaremba”.

Abantu baza kwivuza ari abantu baba barembye cyane bakazanwa n’imiryango cyangwa se abakoresha babo nyuma yo kubabonaho ibimenyetso bidasanzwe.

Ibimenyetso by’umugabo ufite ibibazo byo mu mutwe

Inzobere mu buzima bwo mu mutwe Murorenkwere Justine atangaza ko, abagabo bafite ibimenyetso bitandukanye mu gihe bagize uburwayi bwo mu mutwe, bitandukanye n’iby’abagore.

Yagize ati: “Hari ibimenyetso muri rusange abantu bahuriyeho, bigaragaza imihandagurikire y’imitekerereze y’umuntu. Ugasanga imitekerereze yawe yahindutse cyane cyane ijyana mu gutekereza nabi, hakabaho no guhinduka mu marangamutima.”

Yongeyeho ati: “Abantu basanzwe cyangwa se abagore tujya dukunda kumva ko bagira agahinda, ariko abagabo bo si ko bamera. Akenshi ahubwo amarangamutima yabo ahinduka uburakari cyangwa umujinya. Dukunda kubona nk’abagabo bagira umwaga ariko mu by’ukuri ari ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe”.

Iyi nzobere ikomeza ivuga ko ibindi bimenyetso umugabo ufite ibibazo byo kubona nk’abagabo bagira umwaga ariko mu by’ukuri ni ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.”

Iyi nzobere ikomeza ivuga ko ibindi bimenyetso umugabo ufite ibibazo byo mutwe agaragaza harimo kubura ibitotsi, gutakaza icyizere cyo kubaho, akabaho nta ntego ihari, cyangwa icyerekezo.

Bamwe mu baturage bavuga ko hari ibibazo biba intandaro y’uburwayi bwo mu mutwe ku gitsina gabo harimo ibibazo byinshi byo mu rugo usanga ari bo bireba ndetse n’amakimbirane mu miryango, baba batafashijwe n’abo bashakanye bagakurizamo ubwo burwayi.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu 2018 bugaragaza ko Abanyarwanda bose 20% usanga bafite ikibazo cyo mutwe.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE