Cyusa Ibrahim agiye gushyira ahagaragara Alubumu yitiriye Nyirakuru

Nyuma yo gukora igitaramo Migabo live Concert yitiriye Perezida Paul Kagame, umuhanzi umenyerewe cyane mu njyana gakondo Cyusa Ibrahim agiye gushyira ahagaragara umuzingo (Album) yitiriye Nyirakuru.
Cyusa avuga ko nyuma y’igitaramo Migabo yakoze tariki 8 Kamena 2024 afite imishinga irimo uwo gushyira ahagaragara imizingo ibiri, izaba irimo umwe yitiriye indirimbo yahimbiye Nyirakuru nk’uburyo bwo kumwitura.
Ati: “Namwitiriye Umuzingo wanjye wa kabiri, kubera ko nyuma ya Migabo ni we muntu nkunda, namuhimbye Muvumwamata, namuhaye inka, muha imodoka ni we wampaye ubu buhanzi mumbonana, anyigisha kuririmba, ni we wampaye ubutore ni uburyo bwo kumwitura.”
Ntabwo Cyusa avuga neza igihe ateganya gushyirira ahagaragara iyo mizingo uko ari ibiri, ariko ngo ni imwe mu mishinga ye ateganya mu minsi ya vuba.
Cyusa Ibrahim avuga ko mu byamuteye ibyishimo ku munsi w’igitaramo cye cya Migabo live Concert, harimo kubona umusaza wagwije ibigwi muri gakondo Muyango mu bitabiriye.
Uyu muhanzi yari yanifuje ko umunyabigwi Muyango yaririmba muri icyo gitaramo ariko ntibyakunda kubera uburwayi.
Cyusa avuga ko nubwo kuba bitarakunze ko Muyango aririmba muri icyo gitaramo byamubabaje, ariko kandi yishimiye kuba yarahabonetse kubera agaciro afite mu rugendo rw’umuziki we.
Ati: “Kumubona yashoboye kuza mu gitaramo cyanjye byanshimishije cyane ko hari n’abandi bahanzi nubaha baje barimo Masamba, Mama Mariya Yohana we yanataramye. Muyango nifuje kumubona mu gitaramo cyanjye cyane ko afite n’indirimbo nkunda yitwa Karame uwangabiye, kuba atayiririmbye byambabaje ariko kandi sinari kumuha urubyiniro ngo mugore ntazi uko amerewe.”
Akomeza agira ati: “Gusa kuba yaje byanshimishije ku rwego rwo hejuru, Muyango ni icyitegererezo cyanjye, imyaka maze mu muziki ubuvanganzo yaduhaye biri mu byatumye njyewe mubona uku mpagaze ngera aha, nuko mu ndirimbo nagiye nigiraho harimo iz’abahanzi batubanjirije cyane cyane Muyango, kuko indirimbo ya mbere nafashe mu mutwe ni Musaniwabo kandi ni iye.”
Imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, Cyusa avuga ko ayifata nk’umuzuko warwo, kubera ko abantu babona Igihugu ariko nta wari uzi ko u Rwanda rwakwakira Inama mpuzamahanga nka CHOGAM n’izindi, ndetse nta n’uwari uzi ko rwakwakira igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizaba kiba ku nshuro yacyo ya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru.


