Abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri UNMISS bahawe impanuro

Abapolisi b’u Rwanda 240 baritegura kujya gusimbura bagenzi babo mu bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Kamena ni bwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Namuhoranye Felix yabagejejeho impanuro aho yabasabye guhagararira neza u Rwanda bagaragaza isura nziza yarwo.
Itsinda ryahawe impanuro rirasimbura irindi rimaze igihe cy’umwaka muri ubwo butumwa.
IGP Namuhoranye yabibukije ko ikizabafasha mu kazi ari ukuba bari aho bagomba kuba, mu gihe nyacyo, bahakorera icyo basabwa kuba bakora, bafite ibikoresho bya ngombwa kandi bakirinda guha umwanya ibiganiro bitubaka ahubwo imbaraga nyinshi bakazishyira mu gukora no gutanga urugero rwiza ku bandi.
Yabagaragarije ko akazi bagiye gukora mu butumwa ari inyungu kuri bo, ku gihugu no ku rwego mpuzamahanga abasaba kuzakitwaramo neza.
Ati: “Mugiye gutanga umusanzu wanyu mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga, muzitware neza muzagaruke mutewe ishema n’uko mwakoze mukuzuza inshingano zanyu uko bikwiye, bizaba ari ishema kuri mwe ubwanyu, ishema ku gihugu n’ishema ku rwego mpuzamahanga.”
Yasoje abasaba kuzakorera hamwe nk’ikipe, kubahana no gufashanya, kurangwa n’isuku no gufata neza ibikoresho bazifashisha mu kazi.
U Rwanda rugiye gusimbuza abapolisi b’u Rwanda boherejwe i Malakal mu Ntara ya Upper Nile ku nshuro ya cyenda guhera mu mwaka wa 2015.
Itsinda bagiye gusimbura ni iryagiye muri icyo gihugu muri Gicurasi 2023. Abo bapolisi baba bafite inshingano zo guharanira umutekano w’abasivili mu nkambi za Malakal n’ibindi.
Itsinda rigiye gusimburwa ryanakoze ibindi bikorwa byimakaza imibereho myiza y’abaturage, harimo Umuganda, gutera ibiti mu kubungabunga ibidukikije, gutanga ibikoresho by’ishuri ku bana bo mu miryango yakuwe mu byayo, n’ibindi.
Kuri ubu u Rwanda rufite amatsinda 6 y’abapolisi boherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, yose hamwe agizwe n’abasaga 1000.


