Basketball: U Rwanda rwatsinze Kenya rutangira neza imikino ya Zone 5

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball mu bagabo yatsinze iya Kenya amanota 81-52.
Ni mu gihe abakobwa batsinzwe na Uganda amanota 78-40 mu mikino ifungura iy’Akarere ka Gatanu (FIBA Africa U18 Men & Women 2024 Zone 5 Tournament) iri kubera i Kampala muri Uganda.
Kuri iki Cyumweru tariki 9 Kamena 2024 ni bwo iyi mikino yatangiye ikaba iri kubera ku kibuga cya Lugogo Indoor Arena.
Mu bahungu, u Rwanda rwatangiye neza umukino rutsinda amanota 11, Kenya itarabona na rimwe. Bidatinze agace ka mbere karangiye ruyoboye umukino n’amanota 21-6.
Mu gace ka kabiri, Kenya yinjiye mu mukino bagabanya imipira batakazaga maze batsinda amanota menshi ndetse begukana n’aka gace ku manota 19 kuri 15 y’u Rwanda.
Icyakora igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 36 kuri 25 ya Kenya.
Agace ka gatatu kari karyoheye ijisho cyane ko amakipe yombi yatsindanaga ariko u Rwanda rugakomeza kugenda imbere. Abakinnyi barimo Kayijuka Dylan na Shema Niyibizi Larson bigaragazaga neza.
Mu gace ka nyuma, Kenya yongeye gutakaza imipira myinshi cyane, mu gihe Niyibizi yatangiye gutsinda amanota atatu menshi bityo bizamura ikinyuranyo kigera ku manota 25.
Umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Kenya amanota 81-52 rwegukana intsinzi ya mbere mu mikino y’Akarere ka Gatanu iri kubera muri Uganda.
Mu bakobwa, u Rwanda rwatangiye nabi nyuma yo gutsindwa na Uganda amanota 78-40.
Amakipe abiri ya mbere mu byiciro byombi ni yo azabona itike yo kwitabira Igikombe cy’Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo, mu gihe abazacyitwaramo neza ari bo bazitabira Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 giteganyijwe mu 2025.



