Nyabihu: Abakorera muri Gare ya Mukamira barasaba ko yavugururwa

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abakorera muri Gare ya Mukamira mu Karere ka Nyabihubabangamiwe n’ingano y’iyi gare, uburyo yubatswe butagezweho n’ibibazo by’abakarasi batagira aho babarizwa, bakaba bifuza ko yavugururwa ikajyana n’igihe.

Gare ya Mukamira ni imwe muri gare zakira abagenzi benshi ku munsi mu Karere ka Nyabihu aho berekeza mu bice bitandukanye birimo  Rubavu, Musanze, Muhanga na Kigali no mu nkengero z’aho, bityo ngo kuba idakoze mu buryo bugezweho bidindiza n’abayikoreramo.

Umwe mu baganiriye na Imvaho Nshya akaba yikorera imizigo y’abagenzi, ati:”Gare yacu ni nto cyane, ntabwo harimo ibintu bihagije bifasha abagenzi kunyurwa na Serivisi zitangwa kuko hari hakwiye kubamo abikorera bahagije. Ikindi kandi hari hakwiriye kubamo imiryango ikoreramo n’amashami ya kompanyi zose zitwara abagenzi, ariko nta bwo byakunda kubera ingano yayo.”

We na bagenzi be bakorera muri iyi gare bahuriza ku kuba ifite inkingi zishaje, ikabamo inkuta zidafite umumaro na zo zigaragaza ko ikeneye kuvugururwa.

Ati:”Iyo witegereje neza usanga inkingi zayo zubatse akazu k’aho abagenzi bicara bategereje imodoka zarashaje, ku buryo  zimwe zamaze kugondama. Hasi yayo hakeneye gukosorwa hakubakwa neza, hagakurwamo ibinogo n’ibikuta bitari ngombwa bikurwamo kuko izindi gare ziba zifite sima hasi ariko hano ntayirimo. Muri make turasaba ko badufasha kuyivugurura ikaba nziza nk’uko izindi zimeze.”

Marie Grace Uwamahoro, umugenzi utegera muri Gare ya Mukamira, avuga ko bahabwa serivisi nziza cyane n’abatwara imodoka, ariko nanone abakarasi bakababera imbogamizi kuko ngo bababuza amahwemo babakurura cyane kandi bakabura aho babariza.

Ibyo kuba gare ikeneye kuvugururwa ikanagurwa, avuga ko hari ibyo babura aho babihahira kuko nta bikorera bahagije barimo akabona iramutse ivuguruwe  mu bunini bwayo byaha amahirwe ababasha kugira ibyo bakora bagamije kwiteza imbere.

Gare ya Mukamira ikeneye kuvugururwa ikajyana n’igihe

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Gare ya Mukamira Mubarack Jephason, avuga ko ibibazo byo kuba ari nto no kuba hari uburyo iteye butameze neza babigejeje ku buyobozi kandi bakaba bizeye ko buzakorwa mu gihe cya vuba.

Ati: “Ni byo hari ibitameze muri iyi gare ariko twabibwiye ubuyobozi bityo turizeza abaturage n’abagenzi bakoresha iyi Gare ko vuba bizakemurwa

Yavuze ko basabye ko gushyirirwamo sima hasi nk’uko izindi gare ziba zimeze, bagasana inkingi zayo no gushyiramo ‘Ibiro’ bya kompanyi zitwara abagenzi  zikoreramo. Ati: “Twifuza ko iyi gare yaba nziza kuko yakira abantu benshi.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Habanabakize Jean Claude, yabwiye Imvaho Nshya ko ibyo kuba gare ari nto babizi ndetse ko bagiye kwihutisha gahunda yo kuvugana n’Umufatabikorwa uyifite kugira ngo ibe yagururwa mu gihe cya vuba.

Ati: “Gare ya Mukamira icungwa na rwiyemezamirimo ariko ibijyanye no kuba ari nto byo ni byo biranagaragara ko ari ntoya. Ubwo ikiriho cyo rero nk’Ubuyobozi ni ukugira ngo tuganire na nyirayo tumugezaho icyo kibazo noneho harebwe uburyo yabishyira muri gahunda mu bijyanye no kuba yakwaguka kugira ngo ikomeze itange serivisi nziza ku bantu bayikenera.”

Muri iyi Gare hakoreramo Koperative zirimo Kivu Belt , Virunga na RFTC izindi zigakorera hanze yayo kuko ziba zambuka mu muhanda Kigali-Rubavu

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’iyi gare ishimangira ko nibura ku munsi yakira abantu barenga 400 bahategera umunsi ku munsi.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE