Cyusa yasobanuye impamvu yakoresheje ishusho y’igipfunsi mu gitaramo cye 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Nyuma igitaramo cye umuhanzi umenyerewe cyane mu njyana gakondo Cyusa Ibrahim yavuze ko ishusho y’igipfunsi yagaragaye mu muri icyo gitaramo, ifite ubutumwa yatanganga.

Ni imwe mu ngingo yakomojeho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru muri Camp Kigali mu ijoro rya tariki 8 Kamena 2024, nyuma yo gukora igitaramo yise Migabo Live Concert, cyari kigamije gushimira Perezida Kagame Paul ku bikorwa by’indashyikirwa yagezeho mu myaka 30 ishize.

Ubwo yaserukaga ku rubyiniro mu cyo yise igice cya mbere cy’igitaramo yari kumwe n’abasore bo mu Itorero Inganzo ngari baje bateruye ishusho y’igipfunsi, maze Cyusa ahagarara inyuma yacyo abandi na bo bakijya imbere, abona kuririmba indirimbo Migabo ari na yo yitiriye igitaramo.

Mu gusubiza ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru w’Imvaho Nshya cy’uko hari ubutumwa yashakaga gutanga kuri iyo shusho.

Yagize ati: ”Hari ubutumwa nashakaga gutanga, kuko nkuko bizwi igisobanuro cy’igipfunsi ni ubumwe bw’Abanyarwanda, kugishyira imbere nkajya inyuma bivuze ko

ubumwe bw’Abanyarwanda bugomba kuza imbere kandi impamvu y’ubwo bumwe twese turayizi, ubwo gahunda ni tariki 15 Nyakanga 2024.“

Cyusa yanakomoje ku mpamvu yahisemo gukoresha indirimbo yaririmbye muri icyo gitaramo.

Yagize ati: ”Nashingiye ku bintu byinshi, kuko igice cya mbere cy’igitaramo cyahariwe gusingiza ubutwari bw’Inkotanyi n’Umukuru w’Igihugu.“

Yongeraho ati: ”Nkurikizaho igice cya kabiri, tuvuga u Rwanda rw’ubu ngubu, uburyo ruteye, dutengamaye. Dushyiramo indirimbo z’urukundo abenshi bakunda, kugira ngo turusheho kunezerwa no kuryoherwa.

Muri icyo gitaramo uyu muhanzi yagaragarijwe urukundo, ariko bigeze ku ndirimbo yasubiyemo nka Muhoza, Marebe ndetse n’Imparamba barabyina biratinda.

Ngo uko yateganyaga ko igitaramo kigenda bitandukanye n’ibyabaye kuko yatunguwe no kubona bibaye byiza kurushaho, aboneraho gusaba buri munyarwanda kuzitabira amatora, kuko ari byiza kwitorera umuyobozi kandi bakazatora neza.

Uretse Cyusa, mu gitaramo Migabo live Concert haririmbiyemo abandi barimo Chriss Neat, Mariya Yohana wahagurukije benshi mu ndirimbo intsinzi, Ruti Joel, ndetse n’itorero inganzo ngari.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE