Muhanga: Urubyiruko rusabwa kubyaza umusaruro amahirwe rwashyiriweho

Urubyiruko rumwe rwihangira imirimo rugakora rukiteza imbere, urundi rukitinya ntirukure amaboko mu mifuka ngo rukore kandi Leta yararushyiriyeho amahirwe atandukanye yo kurufasha ngo rwiteze imbere, bityo Ubuyobozi bw’Akarere bwarusabye kubyaza umusaruro amahirwe rwashyiriweho.
Ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, abihera ku kuba we asanga nubwo hari bamwe mu urubyiruko usanga bitabira kwihangira umurimo bagakora bakiteza imbere, ngo hari n’urundi rubyiruko usanga rukitinya.
Yagize ati: “Hari amahirwe ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwashyiriyeho urubyiruko, nk’ubu by’umwihariko urubyiruko rufite Minisiteri ishyirwamo ingengo y’imari ifasha urubyiruko, hari kandi Inama y’Igihugu y’Urubyiruko iva ku rwego rw’igihugu ikagera ku Mudugudu.”
Yongeyeho ati: “Hari n’amafaranga aba ari mu nzego z’ubuyobozi nko mu Karere yashyiriweho gufasha urubyiruko hakaniyongeraho ikigega gishinzwe gutanga inguzanyo ku rubyiruko (BDF), urumva rero ko urubyiruko ayo mahirwe yose n’andi ntavuze rukwiye kuyafata rukayabyaza umuasruro ntirukomeze kwitinya.”
Umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga, Uwineza Josiane na we ahamya ko hari uburyo urubyiruko rwitinya mu kwitabira umurimo no kuwuhanga.

aravuga ko ashingiye ku mpanuro z’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, we na bagenzibe bagiye kongera kwitekerezaho bakagana umurimo, ndetse bakegera ubuyobozi mu rwego rwo kugira ngo bubasobanurire ku mahirwe ahari babyaza umusaruro.
Ati: “Hari igihe usanga twe nk’urubyiruko harimo acyitinya ntibabashe kubyaza umusaruro amahirwe ari mu kwitabira umurimo cyangwa kuwuhanga, gusa nyuma y’impanuro z’Umuyobozi w’Akarere no kongera kutwereka amahirwe igihugu cyadushyiriyeho, ndumva hari ikigiye guhinduka ku buzima bwacu ari naho mpera nshishikariza bagenzi bange gutinyuka bagakura amaboko mu mifuka tukitabira umurimo, ndetse nkaba nizeye ko aho tutazasobanukirwa cyane cyane mu kwaka inguzanyo tuzegera ubuyobozi bukadufasha.”
Birashimangirwa na Niyigena James ukomoka mu Murenge wa Kibangu mu Kagali ka Gitega mu Karere ka Muhanga, aho avuga ko amahirwe bafite nk’urubyiruko bongeye kwibutswa n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, bagiye kuyaheraho bahuza imbaraga bagakorera mu makoperative.
Ati “Aya mahirwe umuyobozi w’akarere avuga ni nko kutwibutsa ko ahari, ahubwo icyo tugiye gukora iwacu muri Kibangu, ni ukwihuriza hamwe tukajya mu makoperative, bityo ayo mahirwe igihugu cyatugeneye nk’urubyiruko batwereka tukabasha kuyakoresha tukayabyaza umusaruro”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare akomeza avuga ko, urubyiruko rutarasobanukirwa amahirwe rufite, nk’ubuyobozi bafite gukomeza gahunda yo gusobanurira urubyiruko, ari rwo mbaraga z’Igihugu, bityo amahirwe ahari yo gukora cyane rukiteza imbere.
Kuri ubu imibare dukesha umukozi w’Akarere ushinzwe urubyiruko, igaragaza ko urubyiruko rubarizwa mu Karere ka Muhanga rungana na 90 816, rukaba rungana na 27.1% by’abaturage bose batuye Akarere ka Muhanga
