Gisagara VC na REG VC zageze ku mukino wa nyuma wa Memorial Rutsindura

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Imikino y’irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wazize Jenoside yakorewe Abatutsi igeze ku mukino wa nyuma aho amakipe ya REG VC na Gisagara VC mu bagabo ari yo azaba ahatanira igikombe cy’uyu mwaka.

Imikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024 yarimo ibyiciro bigera kuri bitandatu aho yabereye ku bibuga bya Petit Séminaire Virgo Fidelis, GSO Butare, IPRC Huye na Gisagara yifashishijwe ubwo bwari butangiye kugoroba.

Mu bagabo bakina mu cyiciro cya mbere, amakipe ane yitabiriye yaje guhura hagati yayo birangira Gisagara VC na REG VC ari zo zigeze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda imikino ibiri bahuriyemo na APR VC ndetse na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali.

Mu bagore, ikipe ya APR VC yazamutse ari iya mbere mu itsinda ryarimo East African University na Ruhango VC aho yaje guhura na Wisdom yabaye iya kabiri mu rindi tsinda iza kuyisezerera iyitsinze Seti 3-0 (25-17, 25-19, 25-06).

Iyi ikazahura ku mukino wa nyuma n’ikipe ya Rwanda Revenue Authority iheruka gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya GMT, aho aba bakobwa ba Mutabazi Elia bo batsinze EAUR Seti 3-0 (25-11, 25-16 na 25-15).

Biteganyijwe ko imikino ya nyuma izaba ikinwa kuri iki cyumweru ku bibuga bya Petit Séminaire Virgo Fidelis aho izabanzirizwa no guhatanira umwanya wa gatatu ku makipe yatsindiwe muri ½ cy’irangiza.

Mu bindi byiciro byakinwaga, mu bakanyujijeho ikipe ya ASVEC y’abahoze biga muri iki kigo yaje kwitwara neza igera ku mukino wa nyuma itsinze IBIS aho izaba ihura na Umucyo bari kumwe mu itsinda yo yasezereye Relax.

Mu mashuri yisumbuye, Petit Séminaire Virgo Fidelis yatunguranye ibona itike ya ½ itsinze Gisagara Volleyball Academy seti 3-2 (22-25, 25-17, 23-25, 25-19, 15-11) na ho Nyanza TSS ikuramo Christ Roi iyitsinze amaseti 3-0 (25-22, 25-22, 29-27).

GSOB yatsinze St Ignace Mugina seti 3-0 (25-23, 25-22, 25-20) mu gihe Groupe Scolaire Marie Mercie Kibeho yatsinze St Bernadette Save seti 3-0.

Mbere ya buri mukino muri iyi Memorial Rutsindura iri gukinwa ku nshuro ya 20 habanzaga gufatwa umunota wo Kwibuka uyu wahoze ari umwarimu mu Ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare ariko akaza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE