Nyarugunga: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriye mu gitaramo ‘Ikirezi kirese ibyiza’ (Amafoto & Video)

Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bahuriye mu gitaramo, bishimira ibyiza bagezeho.
Igitaramo cyitabiriwe na Minisitiri Dr Uwamariya Valentine, umunyamuryango wo muri Nyarugunga, Mutsinzi Antoine, Chairperson w’Umuryango mu Karere ka Kicukiro, Mugunga William Vice Chairperson n’abandi bayobozi b’Umuryango mu byiciro byihariye.
Igitaramo cyaranzwe no guha abana amata, abanyamuryango bacinya akadiho babifashijwemo na Senderi International Hit mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho.
Tumukunde Monica, Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga, asobanura ko cyari igitaramo cy’ibigwi n’imihigo.
Cyari kigamijwe kurebera hamwe ibyagezweho muri manifesito y’imyaka 7 irangiye no kwakira imihigo y’utugari.
Asobanura ko igitaramo cyiswe ‘Ikirezi kirese ibyiza’. Igihugu bakigereranya nk’ikirezi, gisobanura ko igihugu kirese ibyiza cyagezeho.
Ibyo igihugu kirese, Tumukunde avuga ko harimo umutekano, amahoro, iterambere, imiyoborere myiza hakubiyemo byinshi bigaragaza igihugu kimaze kugeraho.
Mu Murenge wa Nyarugunga wishimira ibyo wagezeho birimo kuba waratuje imiryango 33 itishoboye igatuzwa mu nzu zigera kuri 30.
Ati: “Buri nzu yari ihagaze miliyoni 65, ibyo byakozwe n’abanyamuryango bo muri Nyarugunga.”
Abana bari barataye ishuri barigaruwemo, ikindi nuko muri buri Mudugudu hubatswe Urugo mbonezamikurire (ECD).
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimira ko biyubakiye imihanda aho batuye kuko ngo bashoboye kwishyura 30%.
Umujyi wa Kigali ubongereraho 70% by’amafaranga yari akenewe kugira ngo biyubakire imihanda yo muri karitsiye.
Tumukunde, Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga, akomeza avuga ko bavuguruye santeri z’ubucuruzi ziri hirya no hino mu Murenge.
Ati: “Hirya no hino mu Murenge wacu hagiye havugururwa ku buryo iyo ugeze Nyarugunga ubona isura y’indi itandukanye n’iyo wabonaga muri iyo myaka ishize.”
Igikorwa cyo kwitegura gutora umukandida w’Umuryango FPR, Tumukunde yabwiye Imvaho Nshya ko nta gushidikanya bafite kuko ngo abaturage biteguye gushyigikira umukandida wabo.
Ati: “Nyarugunga nkuko twiyemeje twese tuzatora 100% kandi umukandida wacu nta n’umwe muri Nyarugunga utazatora umukandida wacu.”
Habineza Patience, Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi utuye mu Mudugudu w’Akindege mu Kagari ka Kamashashi, yishimira ko ku myaka 20 ye agiye gutora bwa mbere.
Yabwiye Imvaho Nshya azatora neza agamije gukomeza gushyigikira ibyo u Rwanda rwagezeho.
Avuga ati: “Umusaza udafite mituweli aramwishyurira, buri wese yiyumva nk’umunyarwanda kuko yaciye amacakubiri yimakaza ubumwe.”
Kasande Judith utuye mu Kagari ka Rwimbogo na we avuga ko hari byinshi abona igihugu kimaze kugeraho bityo ko yiteguye gushyigikira umukandida wabo.
Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasabye abanyamuryango kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite azaba tariki 15 Nyakanga 2024.
Mutsinzi yasabye abanyamuryango kuzitabira ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi kuko bizeye nta gushidikanya ko azagaragara ku rutonde ntakuka rw’abakandida Perezida ruzatangazwa tariki 14 Kamena 2024.
Mugunga William, Vice Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, asobanura ko ibiyikubiyemo muri manifesto bikurikizwa cyangwa bigashyirwa mu bikorwa na Guverinoma mu gihe Umutwe wa Politiki utsinze amatora.
Yavuze ko hari byinshi byagezweho mu Karere ka Kicukiro bishimira, aho bubatse imihanda nko mu i Tunda, Ibitaro bya Masaka, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byaguwe n’ibindi.
Akomeza agira ati: “Ubu turishimira ibyagezweho mu myaka 7 ishize. Masaka hagiye kubakwa uruganda ruzajya rutunganya imyanda yo mu ngo.
Hari amatwi anshyira ko hari umuhanda uzubakwa kuva mu Giporo, Kanombe, Nyarugunga ugakomereza i Masaka.”
Bishimira ko u Rwanda rwayoboye Umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza ndetse n’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa.
Yagaragaje ko ikibuga cya Criket cya Gahanga cyubatswe muri iyi manda y’imyaka 7.
Mu gitaramo cyiswe ‘Ikirezi kirese ibyiza’ abayobozi b’imidugudu n’utugari mu rwego rw’Umuryango FPR Inkotanyi bashimiwe uruhare rwabo mu bukangurambaga bakora mu banyamuryango.










































Amafoto & Video: Kayitare J.Paul