Rubavu: Umugabo arashinjwa kwica umugore we

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero, mu Kagari ka Gisa mu Mudugudu wa Gisa, haravugwa amakuru y’umugabo witwa Niyomukesha Evariste w’imyaka 42 wishe umugore we witwaga Mukeshimana Claudine bari babyaranye rimwe.

Uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we ngo yari amaze imyaka 2 afunzwe azira gukubita umugore we bityo ngo bakaba bari basanzwe babana mu makimbirane.

Uwari uhari wahaye amakuru Imvaho Nshya yagize ati: “Uyu mugabo yari amaze igihe afunzwe azira gukubita uyu mugore kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane. Kugeza ubu biri kuvugwa ko yamaze kwitanga kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Karere ka Rutsiro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Nsabimana Mvano Etienne, yemereye Imvaho Nshya ko uyu mugabo yishe umugore koko yarangize akajya kwitanga kuri RIB yo mu Karere ka Rutsiro aho bari basanzwe batuye.

Yagize ati: “Yego yamwishe ni byo. Yamwishe, nyuma y’aho aratoroka, ajya kubivuga kuri Polisi mu Karere ka Rutsiro, atanga amakuru bagezeyo dusanga koko umugore yapfuye ni uko byagenze.”

Uyu muyobozi yavuze ko n’uhusanzwe bombi bari batuye mu Karere ka Rutsiro bakaba bari bamaze igihe gito mu Karere ka Rubavu.

Umuvuzi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bagiye gukurikirana iby’ayo makuru. Ati: “Tugiye kubikurikirana.”

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Nyaxo says:
Kamena 8, 2024 at 5:35 pm

Mbegamahono Koko Arikonibahara Bantubagowe Abagorebarikumwanya Wambere Ariko Impamvubasuzugurwa Bakanakorerwa Ihohoterwa Nuko Ari Abanyantegenke Niyompamvu Reta Yagakwiyegushyiraho Ingamba Kubagabo Bahohotera Abagore Kuko Abagore Barahohotere Nkatwe Nkurubyiruko Bikatubabaza Uyumugabo Kubwange Ndumuha Igifungo Namuha Igifungo Cyaburundu .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE