Loni yashyize Isiraheli ku rutonde rw’ibihugu byakoze ibyaha byibasiye abana

Umuryango w’abibumbye watangaje ko ushyira Isiraheli ku rutonde rw’ibihugu byakoze ibyaha byibasiye abana ndetse na Hamas nayo ikaba yari kuri urwo rutonde.
Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu wa Isiraheli yamaganye iyo raporo.
Ni nyuma yuko igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko cyishe abarwanyi ku wa Gatanu tariki ya 7 Kamena 2024, nyuma y’umunsi umwe hari igitero cyagabwe ku cyahoze ari ishuri, aho abayobozi ba Gaza bavuga ko hari abaturage bishwe.
ingabo za Isiraheli zagabye n’ibitero muri Gaza rwagati, zivuga ko zahitanye abarwanyi benshi, barimo bamwe bari barihishe mu kigo cy’icyahoze ari ishuri ry’Umuryango w’abibumbye ryahinduwe ubuhungiro muri ako gace.
Igisirikare cyavuze ko cyibasiye abarwanyi ba Hamas ku kigo cy’ishuri i Shati, ariko umubare w’abahitanwe nacyo ukaba utaramenyana neza.
Nyuma y’ibyatangajwe n’abayobozi ba Gaza, igisirikare cya Isiraheli cyagize kiti: “Hamas ku bushake no mu ngamba ishyira ibikorwa remezo kandi ikorera mu turere dutuwe n’abasivili mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ndetse no gushyira mu kaga ubuzima bw’abasivili muri Gaza.”
Ku wa kane, igitero cy’indege cya Isiraheli ku Nzu y’Umujyi wa Nuseirat cyahitanye byibuze abantu batanu, barimo umuyobozi, Iyad al-Maghari. Video yasangiwe n’ibitangazamakuru byo muri Palesitine yerekanaga imirambo myinshi hasi mu buruhukiro (morgue), harimo na bamwe basaga nk’abana. Nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubuzima muri Gaza, ngo abantu 36.000 bamaze gupfa muri Gaza kuva intambara yatangira hagati ya Isiraheli na Hamas ku ya 7 Ukwakira 2023.

