Basketball: Amakipe y’Ingimbi n’abangavu yerekeje i Kampala mu mikino ya Zone 5

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Amakipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu bakobwa n’abahungu mu mukino wa Basketball yerekeje i Kampala muri Uganda gukina imikino y’Akarere ka gatanu (FIBA Africa U18 Men & Women 2024 Zone 5 Tournament).

Iri rushanwa riteganyijwe gutangira ku Cyumweru, tariki 9 Kamena rikazarangira ku ya 14 Kamena 2024.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 7 Kamena 2024 ni bwo abagize amakipe yombi berekeje i Kampala, aho Ikipe y’Igihugu y’abakobwa iyobowe n’Umutoza Bahige Jacques usanzwe wungirije muri REG WBBC, yungirijwe na Munyaneza Joseline ndetse na Sahabu Rene utoza Kepler WBBC.

Ni mu gihe Ikipe y’Igihugu y’abahungu izatozwa na Murenzi Yves usanzwe ari umutoza wa UGB, yungirijwe na Mugisha Igor ndetse na Mugabe Aristide.

Mu bahungu iri rushanwa rizitabirwa na Uganda izaryakira, u Rwanda, Kenya, Tanzania na Somalia.

Mu bakobwa hazitabira, Uganda, u Rwanda, Tanzania na Kenya.

Amakipe abiri ya mbere mu byiciro byombi ni yo azabona itike yo kwitabira Igikombe cy’Afurika kizabera muri Madagascar, mu gihe abazakitwaramo neza ari bo bazitabira Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 giteganyijwe mu 2025.

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE