Kayonza: Gahunda ya GALS yagabanyije amakimbirane mu miryango- Ubuhamya

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage batuye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza bahamya ko inyigisho za GALS, ari byo kwiga ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango byagabanyije amakimbirane nk’uko bamwe mu baturage babitangaho ubuhamya.

GALS (Gender Action Learning System) ni uburyo bwo gucengeza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango hifashishijwe ibishushanyo, bumaze guhugurirwamo imiryango irenga 6 000 yari yibumbiye mu matsinda 240 hirya no hino mu gihugu.

Nyirahabineza Odette wo mu Murenge wa Gahini, Akagari ka Juru, Umudugudu w’ikimana, ahamya ko kwiga ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango byagabanyije ibibazo by’amakimbirane binyuze mu nyigisho za GALS (Gender Action Leanring System),akaba ari uburyo abagize urugo bicara bakaganira ku buryo bakuzuzanya mu bikorwa bitandukanye bagamije iterambere.

Yagize ati: “Twigira ku bishushanyo buri wese mu muryango akagira indoto, amasomo bigira ku  bishushanyo  GALS  biba bisobanura aho umuryango uri, icyerekezo ufite n’uburyo bwo gukuraho inzitizi, ibisambo kugira ngo hashakirwe hamwe ibisubizo, abo mu muryango  babane nta makimbirane ahubwo bakuzuzanya bagamije iterambere.”

Yakomeje asobanura ko GALS ari ihame ry’uburimganire n’ubwuzuzanye mu muryango biga bakoresheje ibishushyano biba bigaragaza aho bari, aho bakeneye kugera n’uburyo ibimeze nk’ibisambo n’inzitizi bishakirwa ibisubizo buri wesemu muryango ashyiraho ibuye rye, nta kuvunishana, nta guhishanya n’ibindi ariko hagamijwe iterambere.

Ati: “Nasanze umutungo narawukoreshaga cyane mu nyungu zanjye. Ariko maze kwiga inyigisho za GALS nasanze hari ibyo nakuramo n’ibyo nagabanya. Urugero kuva ndi umukobwa nakundaga kwambara isaha na burusheti ku buryo narayiguriraga

Nakuyeho amatike rwihishwa nkiri umukobwa nakundaga isaha na n’ubu isaha, sinayoreka, ubwo ngura iya make. Sinacaga ku cyokezo ngo ndeke kurya burusheti z’amafaranga igihumbi. Ubu ndya iya 500.”

Ndayambaje Jean D’amour nize izi nyigisho za GALS zisobanura ihame n’ubwuzuzanye bw’umuryango.

Ati: “Nari ndiho nigisha mu itorero ariko mu rugo iwanjye hakaba amakimbirane kandi nigisha mu rusengero, nsenga nigisha ijambo ry’Imana. Naje gusanga nanjye ndi igisambo ni byo byasenyaga urugo rwanjye, ukagira itsinda ubamo, ukagira itungo uwo mubana atazi.”

Akomeza avuga ko uretse umugore we, nawe asanga ari igisambo.

Ati: “Na njye ndi igisambo ni byo byasenyaga urugo rwanjye, ukagira itsinda ubamo, ukagira itungo uwo mubana atazi, twembi twari ibisambo kuko mu rugo ntawamenyaga gahunda y’undi.”

Mukandereya Eugenie utuye mu Mudugudu w’Ikimana, Akagari ka Juru, Umurenge wa Gahini nawe yasobanuriye Imvaho Nshya uburyo yakoraga ibyo atekereje atagishije inama abana kandi ari bakuru barengeje 18.

Yagize ati: “Abana bicaraga bazi ko ari njye byose bireba. Haje amasono y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango imyumvire yarahindutse ntangira kubabwira gahunda mfite nabo baramfasha, Bahinduye imyumvire babona ko gukora njyenyine ntacyo bizatugezaho nyuma mbona abana babyutse kare batangira kumfasha imirimo, bakajya ku ishur inyuma.”

 Akomeza avuga ko na bo bize GALS bakajya bungurana inama ku cyakorwa, ubu babana buzuzanya bose baharanira iterambere, impinduka nziza mu rugo mu gihe mbere babanaga nta wuvugisha undi, buri wese akagena ibikorwa bye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi yatangaje ko gahunda ya GALS yafashije kugabanya amakimbirane mu ngo ku kigero kiri hejuru nubwo nta mibare igaragara yatangaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi mu kiganiro n’abanyamakuru

Ati: “Ku bufatanye n’inzego zitandukanye, amadini n’amatorero, imiryango ya sosiyete sivile habaho kwigisha, ni ikintu utavuga ngo wagabanyije kuri uru rugero, ariko hari impinduka. Hazakomeza gushyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage bagahindura imyumvire.”

Yatanze urugero ko buri mwaka Akarere kaba gafite intego y’uko imiryango ibana bitemewe n’amategeko 600 isezerana, mu 2023 hakaba harafashijwe ingo 890 zabanaga mu makimbirane bitewe nuko Imirenge n’Utugari, amadini n’amatorero bigishije imiryango itarabanaga neza, ndetseyibutsa ko ingo zibana mu makimbirane n’iterambere ridashoboka, kuko iyo nta bwuzuzanye nta gikorwa kigendeka neza.

Iyo gahunda ya GALS itangwa n’umushinga KIIWP wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Inyigisho zitangwa hakoreshejwe ibishushanyo
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
sflix says:
Kamena 7, 2024 at 11:11 pm

Your writing style is engaging and easy to follow.

myflixer says:
Kamena 7, 2024 at 11:49 pm

I just could not depart your web site prior to suggesting that I really loved the usual info an individual supply in your visitors Is gonna be back regularly to check up on new posts

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE