Perezida Kagame yasabye abasoje muri ALU guhora biteguye kujyana n’ibihe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza Nyafurika yigisha Ubuyobozi (ALU) guhora biteguye kugendana n’ibihe no guhanga ibishya.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kamena 2024, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basaga 400 basoje mu mashami atandukanye.
Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Fred Swaniker ukomoka muri Ghana washinze iyi Kaminuza, akaba ari impuguke mu gufasha abanyempano kugera ku nzozi zabo.
Perezida Kagame yagize ati: “Iteka mukwiye guhora mwitwguye kujyana n’impinduka kandi mugahanga udushya. Igifite agaciro hejuru ya byose ni uko muba mwifitiye icyizere kandi ntimucike intege. Mu kudatezuka no gukora cyane, muzagera kucyo ari cyo cyose mwifuza mu buzima.”
Yakomeje agaragariza abanyeshuri basoje amasomo, ko uyu munsi basaruye imbuto zo gukora cyane kandi abashishikariza kwishimira ibyo bageraho byose.
Ati: “Uyu munsi musaruye ibihembo by’imirimo ikomeye yose mwakoze. Muterwe ishema na buri kintu cyose mugeraho, murabikwiye.”
Yashimiye inshuti n’abavandimwe bashyigikiye abo bose basoje amasomo kuko bitari gukunda ko babyishoboza bonyine.
Yashimiye Fred Swaniker washinze iyo kaminuza, agira ati: “Birumvikana ko tutakabaye duhagaze hano iyo hatabaho ubuyobozi bwa Fred Swaniker. Mu Rwanda, dutewe ishema no gucumbikira ALU.”
Yagaragaje ko nanone kandi u Rwanda ruterwa ishema no kuba rwakira abanyeshuri baturuka mu bice bitandukanye by’Afurika, abizeza ko mu Rwanda na ho ari imuhira habo ha kabiri.
Yavuze ko ALU ari kimwe mu bigo byibutsa Abanyafurika bose ko bafite ubushobozi bwo kuba bakwikemurira ibibazo, ariko ikibabaje ni ngo uko bagishingira ku byo babwirwa n’abandi bigatuma bishyura ikiguzi kiremereye cyane.
Ati: “Dukwiye gufata inshingano z’ibyacu kandi tukabikora vuba na bwangu. Bihera ku buryo twigisha abana n’uko duhindura imyumvire yabo ko Afurika ari iyabo.”
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi ubaye ku nshuro ya gatanu kuva iyo kaminuza yafungurwa mu Rwanda mu mwaka wa 2017.




