Amavubi yatsinzwe na Bénin mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinzwe na Benin igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ikomeza kuyobora itsinda.

Uyu mukino wabaye ku mugoraba wo ku wa Kane tariki 6 Kamena 2024 kuri Sitade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire. 

Wari mukino wa gatatu uhuje ibihugu byombi mu gihe kirenga gato umwaka umwe, mu marushanwa atandukanye, aho mu 2023 Bénin yakiriye u Rwanda bikanganya igitego 1-1 i Cotonou, Amavubi agaterwa mpaga y’ibitego 3-0 nyuma yo kunganyiriza i Kigali igitego 1-1 mu mukino yakinishijemo Muhire Kevin afite amakarita abiri y’umuhondo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2023. 

U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino ruyoboye itsinda n’amanota ane nyuma yo kunganya na Zimbabwe ubusa ku busa no gutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu kwezi k’Ugushyingo. 

Ni mu gihe Bénin yatsinzwe n’Afurika y’Epfo, ikanganya na Lesotho igitego ubusa ku busa, ari iya nyuma mu Itsinda C.

Muri uyu mukino Bénin yatangiye umukino iri hejuru, yanyuzagamo igasatira ndetse byagaragaraga ko irusha u Rwanda ariko ba myugariro bakomeza kwihagaraho.

Benin yarushaga cyane Amavubi, yafunguye amazamu  ku gitego cyinjijwe na Dodo Dokou ku mupira wari uvuye muri koruneri yabonetse ku munota wa 36.

Iminota 45 ibanza y’uyu mukino ubanza yarangiye u Rwanda rudateye mu izamu, aho imipira ya Imanishimwe Emmanuel na Omborenga Fitina itabyajwe umusaruro na bagenzi babo na ho ishoti rya Bizimana Djihad rikajya hejuru y’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Benin yatsinze u Rwanda igitego 1-0 cyinjijwe na Dodo Dokou ku munota wa 37.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yatangiranye impinduka Muhire Kevin na Samuel Gueulette basimbura Hakim Sahabo na Rubanguka Steve.

Mu buryo bukomeye bwabonetse muri iyi minota 45 ya nyuma, harimo umupira wakubise igiti cy’izamu wa Junior Olaïtan ndetse n’uburyo bwahushijwe na Manzi Thierry wakinishije umutwe ku munota wa 74.

Amavubi yasatiriye mu minota ya nyuma, ariko nta buryo bukomeye bugana mu izamu yabonye kuko yazitiwe n’ubwugarizi bwa Bénin bwari buhagaze neza.

Umukino warangiye Amavubi atsinzwe na Benin igitego 1-0 uba umukino wa Mbere atakaje muri iyi mikino. 

Nubwo u Rwanda rwatsinzwe na Benin  rwakomeje kuyobora itsinda C n’amanota ane runganya na Bénin mu gihe Afurika y’Epfo ari iya gatatu n’amanota itatu, imbere ya Nigeria, Lesotho na Zimbabwe bifite amanota abiri.

Biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka ejo ku wa Gatanu yerekeza i Durban muri Afurika y’Epfo gukina umukino w’umunsi wa kane na Lesotho tariki 11 Kamena 2024.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE