Musanze: Isoko ry’ibiribwa rya Musanze ryitezweho guca ubuzunguzayi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu gihe imirimo yo kubaka isoko ry’ibiribwa rya Musanze, igeze ku kigero cya 93%, abaturiye umujyi wa Musanze ndetse n’abacuruzi bavuga ko iri soko rije guca akajagari mu bucuruzi cyane cyane ubuzunguzayi.

Gasimba Kananura ni umwe mu bacuruzi utegereje kugaruka gukorera mu isoko ry’ibiribwa ryubatswe mu buryo bwa kijyambere avuga ko gukorera ahantu hasobanutse bica akajagari n’umuturage agatanga imisoro neza.

Yagize ati: “Iri soko ryari rishaje cyane ku buryo n’ibicuruzwa byacu byanyagirwaga ibi kandi ni byo byazamuraga umubare w’abazunguzayi n’akajagari kuko buriya kuba twarakoreraga no mu mfunganwa byatumaga haza umutekano muke insoresore zitwiba; ibintu byacu byangirika kubera ubuhumekero bwari ntabwo imbuto n’imboga byacu bikabora none hano urabona ko hari ubuhumekero, turishimye”. 

Bamwe mu bagore bacuruza imbuto mujyi wa Musanze kuri ubu bakaba bari muri Gare ya Musanze aho babaye batijwe bavuga ko bishimiye iki gikorwa kandi ko iminsi itinze kugera ngo bajye mu isoko bahawe n’imiyoborere myiza nk’uko Mukandayisenga Belize yabibwiye Imvaho Nshya

Yagize ati: “Reba izi mbuto aho ducururiza ni hato, izuba riratwica rikangiza imbuto zacu, tuba turimo tubyigana mbese ririya soko ahubwo bagire vuba turijyemo kuko twifuza ko tuzajya mu matora ibintu byacu bibitswe neza mu bisima kuko biriya bisima byubatswe mu buryo bwa kijyambere kandi burambye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse, avuga ko iri soko ari kimwe mu bikorwa byiza bibyarwa n’imiyoborere myiza

Yagize ati: “iri soko ni igisubizo cy’imiyoborere myiza uwabona isoko nk’iri aho ryubatswe mu minsi yashize ntiyasobanukirwa urabona ko hahindutse cyane, rije gukemura ikibazo cy’ubucucike bwari hano iri soko ritari ryubakwa mu buryo bwa kijyambere.

Abantu bacururizaga hasi, abandi kubera kubura aho bashyira ibicuruzwa byabo bakibera mu buzunguzayi ni igisubizo rero  ubucuruzi bwemewe, ndasaba abaturage kuyoboka iri soko”.

Iri soko ryubatswe mu gihe kitarenze amezi 5 rizaba ryuzuye mbere y’amatora ateganwa muri Nyakanga 2024, ryarahaga   akazi abakozi basaga 600 ku munsi.

Rizuzura ritwaye miliyari 3 na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda ryubatswe ku bufatanye bwa Leta  y’u Rwanda n’u Bubiligi, bishyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’u Bubiligi Enabel gishinzwe iterambere n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu Nzego z’ibanze mu Rwanda  (LODA )

Iryo soko rizakira abacuruzi bagera ku 2.066 rifite ibisima bigera kuri 800 aho kimwe kizaba gifite metero kare imwe, rigizwe na Parikingi, ubuhunikiro, ahazaba hacururizwa amatungo magufi arimo inkoko, inkwavu n’ibindi.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE