Murundi: Kubakira aborozi ibikorwa remezo byazamuye umukamo

Aborozi bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi bavuga ko kuba Leta yarabubakiye ibikorwa remezo bibafasha mu bworozi byatumye umukamo w’inka wiyongera.
Byatangajwe na bamwe mu borozi bo mu Murenge wa Murundi, mu Kagari ka Buhabwa.
Ntabyera Innocent utuye Mudugudu wa Buhabwa, Akagari ka Gakoma, mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza yavuze ko batarabona amazi inka zitakamwaga, ariko bamaze kubakirwa ibibumbiro zikamwa neza, umukamo wiyongereye.
Yagize ati: “Tutarabona amazi cyari ikibazo gikomeye, twuhiraga ku idamu ya Musenyeri. Inka zakoraga urugendo rurerure inka, mbere yo kubona ibikorwa remezo inka yakamwaga litito 5, none aho amazi yaziye yaradufashije iyakamwaga litiro 5 yageze kuri litiro 7 kugeza ku 10.”

Yakomeje asobanura ko kwiyongera k’umukamo bibinjiriza, bikabafasha mu bikorwa bindi mu mibereho ya buri munsi.
Ati: “Kwiyongera k’umukamo bituzanira amafaranga, abana bariga, isuku iranozwa, umuntu akishyura mituweli, kurwanya igwingira kuko uturima tw’igikoni twuhirwa.”
Mukurarinda John yavuze ko ubu ubworozi bumeze neza, umukamo wariyongereye kubera ko inka zabonye amazi, hubatswe ibibumbiro n’ibindi.
Yagize ati: “Kongera umukamo hakoreshejwe kuhira inka, ibibumbiro n’ibidamu, kuhira amatungo binyuze mu mushinga wa KIIWP byazamuye umukamo

Shyaka Sam utuye mu Mudugudu wa Gakoma, Akagali ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi yavuze ko mbere nta mazi bari bafite byatumaga inka zirumanga ntizitange umukamo utubutse.
Ati: “Tugishyika hano, nta mazi twari dufite, yewe nta n’iterambere twari dufite. Twari dufite inka ugasanga ikamwa litiro 1 cyangwa inka 2 zikamwa litiro 3, ugasanga umuntu afite inka nka 20, ariko ntashobora gukama litiro 20.
Nari mfite inka 6 zikamwa hafi litiro 3, Gisa yanjye mwabonye ubu yo ikamwa litiro 12, abaturanyi barakama bakagemura umusaruro warabonetse kubera amazi.”
Yakomeje asobanura ko kwegerezwa amazi, ibibumbiro byabafashije kuramira inka zitagikora urugendo rurerure. Kugeza ubu hamaze kubakwa ibibumbiro 50.

Ati: “Amazi y’ibidamu twayagejejweho n’umushinga KIIWP, haboneka amazi mu madamu ziduha umukamo naho mbere inka zagendaga saa yine zikagaruka saa cyenda, saa kumi.”
Yasobanuye ko mbere yo kubona amazi bajyaga hagati y’imisozi bagacukura bagashyiraho itaka akaba ati ryo riba umucungiro.amazi akaba ari ayo.
Yongeyeho ko uwo mukamo ubaha amafaranga, bakeza n’ibindi.
Ati: “Mu iterambere, twabonye umukamo w’amata, tuyajyana ku ikusanyirizo ry’amata tukabona amafaranga, uranahinga ukeza, uyu munsi nta kibazo tugifite gihangayikishije cyane.”
Umuyobozi w’Umushinga KIIWP mu karere ka Kayonza Uwitonze Theogene atangaza ko umukamo wikubye nka 2.
Yagize ati: “Umukamo w’amata wikubye nka 2 byavuye ku makusanyirizo y’amata kandi umworozi ntajya gushora kure.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon yavuze ko nta nka ikigandara ndetse umukamo wazamutse kuko inka zisigaye zibona amazi kubera ko umushinga KIIWP wo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, binyuze mu kigo RAB watumye haboneka amazi.
Yagize ati: “Nta nka ikigandara, nta rugendo rurerure zigikora, kuko hano umushinga KIIWP wubatse ibikorwa remezo harimo amadamu, ibibumbiro ku buryo aborozi barohewe no gushora inka, kandi burya inka ikamwa umukamo utubutse, iyo yashotse. Si icyo gusa kandi byahinduye ubuzima bw’abaturage.”
KIIWP II ni Umushinga wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).
Ni umushinga uzamara imyaka 10, icyiciro cya 1 cyari imyaka ine cyararangiye, ubu muri uyu mwaka hatangiye icyiciro cya 2 kizamara imyaka 6.



