Muhanga: Gutinyuka bakitabira ubuhinzi n’ubworozi byabateje imbere

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu batuye mu Karere ka Muhanga bavuga ko kwitabira imurikabikorwa ry’aka Karere mu myaka yashize byabafashije gutinyuka bakitabira imirimo irimo ubuhinzi ubworozi n’ubukorikori none kuri ubu bakaba baratangiye kubonamo inyungu.

Nyirabisabo Adrie ni umuhinzi uturuka mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Muhanga, aravuga ko nyuma yo kwitabira imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa bako Karere, nk’umuturage usanzwe mu mwaka wa 20219 yaje gushungera gusa nk’abandi, yahakuye igitekerezo cyo gukora ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati: “Muri make icyo navuga ni uko kuri ubu nsigaye ndi umuhinzi ntangarugero mu Murenge wa Muhanga, kandi nkaba mbikesha igitekerezo nakuye mu imurikabikorwa nitabiriye nk’umuturage mu 2019, wari uje kwirebe dore ko icyo gihe nari naje kurema isoko rya Muhanga bikarangira mpakuye inyigisho zimfasha gukora ubuhinzi kinyamwuga cyane cyane bw’urutoki.”

Akomeza agira ati “Ubu nanjye ndi umuhinzi mwarozi ushobora kugurisha umusaruro w’igitoki kimwe ku mafaranga y’u Rwanda 17 000 gusubira hasi mu gihe ntarakopera guhinga kijyambere mu imurikabikorwa ntashoboraga kubona igitoki ngurisha dore no kubona n’icyo kurya byari ingorabahizi”. 

Ibi kandi birashimangirwa na Uwiringiyimana Jeannette umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Kabacuzi.

Ati “Mu mwaka wa 2022 Naje gusura imurikabikorwa ryari ryabereye ku isoko rya Muhanga, maze Mbonamo urubyiruko rwari ruri gukora inkweto mu ruhu, nyuma ngeze iwacu kuko hari hari urubyiruko rwishyize hamwe nyuma yo kwiga gutunganya impu rukazikoramo ibikoresho nk’inkweto, ndarusanga ruranyigisha, none nanjye namaze kubimenya, nyamara iyo ntaza kunyura mu imurikabikorwa, magingo aya mba n’ubundi ngisaba ababyeyi ibikoresho.”

Ati: “Kubera kwisunga bagenzi banjye mbasha kubyigurira, dore ko namaze no gukuramo amatungo magufi noroye, mbikesha kwitabira umwuga nakopeye mu imurikabikorwa ry’Akarere ka Muhanga kandi nari narijemo ndi umugenzi icyo gihe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, we ahamya ko iyo habayeho imurika bikorwa ry’abafatanya bikorwa mu karere ka Muhanga, Bizimana Eric yavuze ko bifasha abatuye aka Karere kumenya ibibakorerwa, ndetse kubera ko hari igihe hazamo n’amakoperative akora ibikorwa bitandukanye, na bo bakabasha kubyigiraho bakora ibikorwa bibateza imbere.

Ati “Jye ndahamya ko iyo abafatanya bikorwa bahuye bakamurika ibyo bakora hataburamo n’abandi bazana ibyo bakora cyane cyane bibumbiye mu makoperative, ku buryo iyo umuturage aje muri iryo murikabikorwa bimufasha kwigiramo umurimo ku uburyo iyo ashyizemo umuhate nawe ubutaha ashobora kuza kumurika ibyo yagezeho, abikesha gukopera ibyo abandi bakora.”

Kuri ubu akarere ka Muhanga gafite abafatanya bikorwa mu iterambere bagera kuri 60, aho muribo harimo abagira uruhare mu bikorwa bijyane no kubaka ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro n’ibindi.

abandi bakaba mu buhinzi ubworozi n’ubuvuzi, mu gihe hari n’abandi bafasha mu kuzamura imibereho y’abatuye aka Karere bakiri mu nzira yo gufashwa kuzamura imibereho yabo nko kubafasha kubona ubwisungane mu kwivuza, gufasha abana kwiga, no kwigisha imiryango ituye aka Karere ibana mu makimbirane kuyavamo.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE