U Rwanda rwafunguye Ambasade muri Indonesia

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Kane, u Rwanda rwafunguye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Indonesia, hanasinywa amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshatu. 

Amasezerano yashyizweho umukono arimo arebana n’ubutwererane rusange, guhererekanya ubunararibonye mu bya Politiki no gukuraho viza ku batunze Pasiporo za Dipolomasi n’iza serivisi. 

Ambasade y’u Rwanda yafunguwe i Jakarta mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vince ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Indonesia Ms. Retno Marsudi. 

Minisitiri Dr Biruta, yavuze ko iyi Ambasade ari igihamya mu rugendo rwo kwagura ubucuti n’umubano ufitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi. 

Yakomeje agaragaza ko uruzinduko rwe n’intumwa zimugaragiye rutanga amahirwe yo gufungura Ambasade ku mugaragaro. 

Ati: “Iyi Ambasade ni igihamya cy’ubushuti burambue dufitanhe kandi izagira uruhare rukomeye nk’umuhuza ku biganiro bua dipolomasi ndetse no gutanga serivisi ku baturage bacu.”

Minisitiri Dr. Biruta yongeyeho ko iyo Ambasade inashushanya ukwiyemza k’u Rwanda mu kugaragara muri Indonesia no kurushaho kwagura ibiganiro bya dipolomasi muri ako Karere.

Kugeza uyu munsi u Rwanda rumaze kugira Ambasade 49 zibarizwa ku mugabane yose uko ari itanu. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE