Kabgayi: Hafi y’ahavumbuwe imibiri isaga 1000 hatahuwe indi 14

Abacukuraga ahazanyuzwa umuyoboro w’amazi munsi y’inzu nshya y’ababyeyi mu Bitaro bya Kabgayi batunguwe no kugwa ku mibiri y’abo bikekwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gice cyigeze kubonekamo indi mibiri isaga 1000 mu bihe byashize.
Ku wa Gatatu tariki ya 5 Kamena ni bwo imirimo yo gucukura ahazanyuzwa umuyoboro w’amazi yatangiye, hahita haboneka umubiri umwe hanyuma bahita batanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi.
Byatumye hafatwa umwanzuro wo gukomeza gushakisha aho uwo mubiri wabonetse, bwira hamaze kuboneka imibiri y’abantu umunani, igikorwa gikomeza no kuri uyu wa Kane aho hamaze kuboneka imibiri y’abantu 14 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nshimiyimana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye w’Akarere ka Muhanga Ibitaro bya Kabgayi biherereyemo, yavuze ko ukurikije imiterere y’iyo mibiri n’agace yabonetsemo nta gushidikanya ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize.
Yashimangiye ko aho yabonetse hari habonetse indi mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isaga igihumbi, ubwo harimo gukorwa imirimo yo gusiza iyi nyubako yabaye inzu y’ababyeyi (Maternite).
Ati: “Ukurikije aho iyi mibiri yabonetse ni mu gice n’ubundi duherutse gukuramo imibiri myinshi isaga 1000, ku buryo bigaragara ko iyi twabonye ifitanye isano n’iyo twabonye ubushize kubera ko ari mu bice byegeranye.”
Gitifu Nshimiyimana akomeza avuga ko hakurikijwe uburyo i Kabgayi hakomeza kugenda haboneka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe bitandukanye, hari igikorwa kiri kwigwaho cyo kuba hashakishwa mu buryo bwagutse.
Akomeza ahamya ko ibikorwa byo gukomeza gushakisha imibiri aho yabonetse bikomeje.
Imibiri y’abiciwe i Kabgayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gushakishwa guhera muri Gicurasi 2021 ubwo hatangiraga gusizwa ikibanza cyubatswemo Inzu y’ababyeyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwigeze gukodesha imashini yamaze igihe yifashishwa mu gucukura muri ibyo bice kugeza ubwo habonekaga imibiri y’abasaga 1000 bari bamaze imyaka irenga 27 batarashyingurwa mu cyubahiro.





Lg says:
Kamena 7, 2024 at 3:49 pmAbantu nibareke ubunebwe Kabgayi ariya mashyamba yose haruguru munsi yumuhanda kwisominali nto haruhuru kwisominali nkuru hakurya muli ririya shyamba hose niko huzuyemo imibili yabatutsi bishwe muli génocide byagenze bite ngo haliya hantu hakuwe imibili irenga 1000 bareke gushaka imashini ngo zihashakishe hose !! ariya mashyamba alimo abantu barenga ibihumbi byinshi baturukaga imihanda yose abatarahigwaga nibashaka gutanga amakuru abari abakozi nabayoboraga hariya ntibashaka gutanga amakuru yibyabereye mubutaka bwabo igisubizo nukurimbura ariya mashyamba hagakorwamo amaterase nkuko byakozwe Mibilizi nubwo naho utahamyako bashizemo kuko hokozwe hato ugereranije nubutaka bwabo kandi hose bahatanhiriraga abantu bakabicira aho biratangaje aliko kuba abantu barasengaga buli munsi bagenda badahigwa bareba ibikorwa ugasanga baracecetse baryumyeho icyumweru cyagera bakaba abamberere guhazwa babwize ukuri imana mwasenga mwagira mute abantu babonye bazi bene aho bagaceceka imana izabahana kimwe nabo babishe amakuru akenewe sayo kuvuga gusa kwandika agapapuro ukagashyira ahantu uti nyamara aha naha bahatabye abantu wowe ibyo
gusa ukaba urakiranutse umutima wawe ugatuza nyamara umunsi wapfuye uzabibazwa niba wemera ko imana ibaho ikindi niba ibitaro byarakoraga kiriziya ikora nubwo ntazi niba baremerewe kuhahungira abakoraga aho bose ntacyo bazi kandi baragendaga hose bashaka !!