Icyateye Nkuba Potter kuba umusobanuzi wa filimi

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu kiganiro n’umwe mu bakora  umwuga wo gusobanura filimi Nkuba Potter mu Karere ka Rubavu yagaragaje ko hari byinshi akesha bakuru be muri uyu mwuga  nka Rocky Kimomo na Junior Giti.

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Enkuba Makawena, uvuka muri Uganda aho Se yari afite Inkomoko. Ni umwe mu bana 120 barezwe na Rosamond Carr  gusa mu muryango we akavukana n’abana 6.Yasobanuye ko yakuze azi ko azaba umuhanzi ariko bikaza guhinduka akisanga mu mwuga wo gusobanura filime.

Yagize ati: “Nkiri umwana numvaga nzaba umuhanzi.Ni ibintu nakundaga ariko uko nakuze byagiye bihinduka kugeza bimvuyemo burundu nkisanga ndi umusobanuzi  wa filimi ubikunda. Kimwe n’abandi bana nakuze ndebe filimi zisobanuye uko imyaka yashiraga ariko burya ntawe umenya ejo hazaza”.

Avuga ko umunsi wo kuzijyamo yabitewe n’uko hari filime yari yaranditse asa n’uwikinira maze, umuntu akamugira inama yo kuyinyuza muri Filime zisobanuye kugira ngo bayimenye bityo, agashaka umwe mu basohanuzi ngo amufashe  nyamara akamuca amafaranga menshi bigatuma afata umwanzuro wo kuyiyamamariza ubwo agatangira gusobanura gutyo.

Agaragaza ko nk’umuntu wari uzi icyongereza n’izindi ndimi yahise afata umwanzuro wo gutangira gusobanura.

Ati:”Byarangoye kuko nigeze kwicara nkora filime nto ariko itarimo ibintu byinshi kuko nari umwana, irangiye umuntu ansaba ko nayisobanura kugira ngo yamamare abantu bayimenye.Yandangiye umuntu mugezeho ansaba amafaranga y’umurengera ntaha mfashe umwanzuro wo gusobanura filime nanjye nkayamamaza kandi narabikoze”.

Nkuba Potter avuga ko akimara kwinjira muri filimi nk’Umusobanuzi yahuye n’abandi barimo, Rocky Kimomo na Junior bakamubera inzira nziza yo gukomeza gukunda umwuga yihebeye.

Ati:”Guhura n’aba bagabo byambereye inzira nziza yo gukomeza gukunda gusobanura kuko buri wese mfite ibyo namwigiyeho.Junior Giti ni umusobanuzi ubikunda kandi ukora cyane, ibyo byatumye nigira ku mbaraga ze ndema izanjye.

Nkuba ageze kuri Rocky Kimomo yashimangiye ko yamufashije byinshi birimo kumuzamurira izina na cyane ko ngo ari we musobanuzi yahuriye muri filime imwe na we bwa mbere.

Ati: “Umunsi mpura na Rocky Kimomo byari umugisha ariko by’umwihariko umunsi ,ampa amahirwe yo guhurira muri filime imwe mu gitaramo cyabereye mu Karere ka Rubavu mu myaka nk’ibiri ishize. Uwo munsi twakoze igitaramo nzana ibikoresho byanjye aba ari byo dusobanuriraho”

Nkuba avuga ko uwo munsi Rocky Kimomo yari yamwemereye ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda, agaragaza ko n’ubwo atayamuhaye gusobanurira hamwe byamukinguriye imiryango bituma n’abantu bari batangiye kumusuzugura bagasiba izo yasobanuye babireka ndetse akabona n’akazi gashya.

Yagize ati:”Umwuga wo gusobanura usaba gushirika ubute rwose. Ni umwuga mwiza ariko kubona amafaranga bisaba ngo ube warakoze filime zigakundwa cyangwa ube warafashijwe kumenyekana nk’uko Rocky Kimomo yabinkoreye”.

Potterytangarije Imvaho Nshya ko mbere atarasobanura filimi, ubuzima butari bwiza cyane nk’uko bimeze ubu, ashimangira ko yatangiye kubona abamugana bamusaba kubamamariza biri mu bimuha amafaranga agiye ku mufasha kwaguka agafungura iduka ry’imyenda.

Ati:”Muvandimwe, mbere nari mbayeho ubuzima bwa njyenyine butari bwiza ariko ubu mfite abantu, mfite inshuti ndetse bamwe batangiye kunsaba kumenyekanisha ibikorwa byabo bakampa amafaranga. Ubu nditunze, niyishyurira buri kimwe kandi mbere no kurya byari ikibazo.”

Nkuba Potter asaba abantu bose by’umwihariko urubyiruko gutinyuka bagakora ibyo bazi ko ari ibyiza kuri ngo ejo h’umuntu hamenywa nawe.Yagaragaje ko yiteguye kwagura no gushyira ku rundi rwego umwuga we wo gusobanura.

Junior Giti umusobanuzi wa filimi
Rocky Kimomo umusobanuzi ugezweho
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Habineza says:
Kamena 13, 2024 at 12:59 pm

Courage musore dukunda cyane turakwemera

Israel Alain says:
Mata 28, 2025 at 12:49 pm

Nanj ndifuza gukora umwug wogusobanura filime kuko ndawiyumvamo nabasab ubufash

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE