Abakinnyi b’Amavubi Bongerewe agahimbazamusyi

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA ushizwe Tekiniki Mugisha Richard, yavuze ku imibereho y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ iri kwitegura imikino yo gushaka igikombe cy’Isi cya 2026, ashimangira ko agahimbazamusyi kasabwaga n’abakinnyi kongerewe.     

Ibi yabitangaje nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura umukino wa Benin mu kiganiro n’itangazamakuru, aho Mugisha Richard yavuze ko imibereho yabo imeze neza kandi buri wese yiteguye gutanga umusanzu we.

Yavuze ko abakinnyi bari kuba heza ndetse n’amafunguro bari gufata adahumanye ahubwo ameze neza cyane bigendanye n’ibikenewe kugira ngo umukinnyi atange umusaruro.

Abakinnyi bose kugeza ubu bameze neza ndetse na Kwizera Jojea wari utegerejwe na bagenzi be akaba yarabasanze mu myitozo nubwo urugendo rwo kubona ibyangombwa rutari rworoshye nk’uko Mugisha abivuga.

Yagize ati: “Ngiye kuvuga ko yatugoye naba mbeshye, ahubwo hakurikiyeho kureba ko yujuje ibimwemerera kuba Umunyarwanda, dusanga afite se w’Umunyarwanda na nyina w’Umunyekongo.”

Yongeyeho ati: “Kutugeraho ni byo byasaga n’ibyabayemo akabazo kuko afite pasiporo yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko dufatanyije na Bénin na Côte d’Ivoire yageze hano amahoro.”

Mu bihe byashize abakinnyi b’ikipe y’Igihugu bakunze kugaragaza ko batunzwe n’agahimbazamusyi kadahangije basabako ka kongerwa kugira ngo barusheho gukomeza kwitara neza.

Mugisha Rischard ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA, yavuze ko ubusabe bwabo bwumvikanye gusa imihindagurikire y’ibiciro ku isoko n’umusaruro w’ikipe y’Igihugu biri mu byasunikiye ubuyobozi kubwumva.

Ati: “Hari inama yabaye hagati y’Umunyamabanga wa Minisiteri ya Siporo [Niyonkuru Zephanie]. Hamaze iminsi hari gukorwa amavugurura ajyanye n’uduhimbazamusyi bahabwa mu nzego zose. Yaba iyo gutsinda umukino, yaba kunganya, yaba ayo kujya mu mwiherero, yaba itike ndetse n’ibindi.”

“[…] Guhera kuri uyu mwiherero turimo byarazamutse. Dushobora kutajya mu mibare ubungubu kuko hari ibyo tukiganira n’inzego zibishinzwe. Tubaye abanyakuri kandi urebye no ku isoko ibiciro byarazamutse, icy’umwihariko kurenza ni uko ikipe irimo no kwitwara neza, nk’umuyobozi rero ibyo ni ibintu byoroshye kumva.”

Amavubi arakirwa na Bénin mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu Itsinda C ubera kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Kamena 2024, guhera saa tatu z’ijoro.

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Kanji says:
Kamena 6, 2024 at 12:53 pm

Amahirwe MASAAAA!!!!!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE