Imikino y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 yigijwe inyuma 

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Imikino y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 yimuriwe mu ntangiriro za 2026 muri Maroc kugira ngo itazahurirana n’n’iy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (FIFA Club World Cup) iteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iri rushanwa Nyafurika ryari riteganyijwe mu mpeshyi mu 2025 bityo rikaba ryimuriwe mu ntangiriro za 2026 kuko muri icyo gihe tariki 15 Kamena kugeza 13 Nyakanga 2025, hateganyijwe Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizakinwa mu buryo bushya bw’amakipe 32.

Muri iki Gikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc mu 2026 hazaba hashakwa ikipe isimbura Côte d’Ivoire ifite igiheruka yegukanye itsinze Nigeria ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE