U Rwanda rwasabwe gushyiraho banki y’abahinzi-borozi

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iri muri gahunda yo kugeragaza uko hashyirwaho banki yihariye ku buhinzi n’ubworozi, aho izafasha abahinzi kubona inguzanyo iboroheye ituma bateza imbere ibikorwa byabo.
Yagaragaje ko harimo gukorwa inyigo yo gusuzuma niba banki ishyizweho ishobora gutanga inyungu ku bari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Yabikomejeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2024, ubwo yageza ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi ibyagezweho muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (NST1) yatangiye kuva mu 2017 kugeza mu 2024.
Aho ni ho Depite Hindura Jean Pierre yabwiye Umukuru wa Guverinoma ko hakenewe banki yorohereza abahinzi n’aborozi kugira ngo babashe gutanga umusaruro ufataka.
Yasabye ko hajyaho iyi banki ishinzwe abahinzi n’aborozi, igatanga inguzanyo ifite inyungu iri hasi ya 10%.
Yagize ati: “Hakwiye kujyaho ikigo cy’imari cyangwa banki ishinzwe abahinzi n’abarozi kandi kikajya gitanga inguzanyo ku nyungu itarenze 10%. Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu afata inguzanyo nk’umuhinzi n’umworozi, akayifata nk’uzunguka mu gihe cy’ibyumweru bibiri cyangwa kimwe. Iyo banki rero cyangwa icyo kigo cy’imari kirakwiriye, ni cyo kizatuma urwo rwego ruzamuka.”
Dr Ngirente yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje gusuzuma niba gushyiraho Banki y’Ubuhinzi n’ubworozi byashoboka.
Yagize ati: “Igitekerezo kirahari ariko ni igitekerezo gisaba kukitondera kikaganirwaho neza kuko uramutse ushyize banki y’ubuhinzi n’ubworozi byonyine igahomba wasanga yishe n’ibijyanye n’uru rwego byose, inabayeho yabaye ari banki yunguka”.
Dr Ngirente yagaragaje ko hakomeje gukorwa inyigo zirimo gushyiraho umushinga usuzuma niba kuguriza abaturage ku nyungu iri ku 10% cyangwa munsi yayo, byashoboka.

Yashimangiye ko nihamara kugaragara ko iryo suzuzama ku iguriza n’igurizwa rigenda neza bazabona gutekereza gushyirwaho banki y’ubuhinzi n’ubworozi.
Yahishuye ko hari Umushinga Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na Banki y’Isi, ujyanye n’ibikorwa byo kuhira, aho witezweho kuguriza abahinzi-borozi bakajya bahabwa inguzanyo ifite inyungu iri munsi ya 10%.
Dr Ngirente yavuze ko uwo mushinga uzamara imyaka isaga 3, ufite ingengo y’imari yo kuguriza abahinzi n’aborozi n’abandi bakora ibikorwa bishamikiye kuri urwo rwego, ufite agaciro ka miliyoni 50 z’Amadolari y’Amerika, (asaga miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda), harimo miliyoni 15 z’amadolari, zigenewe abari muri uru rwego gusa.
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko muri NST1 y’imyaka 7, mu byagezweho mu rwego rw’Ubuhinzi n’ubworozi hahujwe ubuso bw’ubutaka bungana na hegitari 7.700, zihingwaho ibihingwa by’ingenzi byatoranyijwe.
Hongerewe kandi ubuso bw’ubutaka bwuhirwa bwavuye kuri hegitari ibihumbi 48 zigera kuri hegitari ibihumbi 74.
Mu guhangana n’isuri haciwe amaterasi y’indinganire kuri hegitari ibihumbi 138.


