Ubufatanye mpuzamahanga burimo ibibazo-Dr Ugirashebuja

Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yagaragaje uburyo Isi yugarijwe n’ingaruka zo kubura ubufatanye mpuzamahanga kubera ibihugu bimwe na bimwe byimakaza Politiki yo kwikunda no kwihugiraho.
Minisitiri Dr. Ugirashebuja yabitangaje mu gihe ku Isi habarurwa ibice birenga 180 bibarurwamo amakimbirane ya Politiki, aho umubare munini ugaragara ku mugabane w’Afurika.
Buri mwaka habarurwa amakimbirane mu bice bisaga 150. Amakimbirane avugwa ku Isi buri mwaka harimo 45 zibera mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati n’Amerika, arenga 35 abarizwa muri Afurika, 21 muri Asia, arindwi i Burayi, n’andandatu muri Amerika y’Epfo.
Mu nama y’iminsi ibiri yiga ku Mahoro, Umutekano n’Ubutabera iteraniye mu Ishuri Rikuru rya Polisi mu Karere ka Musanze guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena, Minisitiri Dr. Ugirashebuja yahamije ko bigira ingaruka ku iyubahirizategeko n’izindi ngangagaciro mpuzamahanga.
Yagize ati: “Duteranye mu gihe imiyoborere n’ubufatanye mpuzamahanga biri mu mayirabiri, ku Isi yose ubufatanye mpuzamahanga bufite ibibazo; umusingi wabwo ari wo amahoro, umutekano, uburenganzira bwa muntu n’iterambere, byashegeshwe na Politiki yo kwikunda no kwihugiraho kw’ibihugu. Ibyo bigira ingaruka ku miyoborere mpuzamahanga, kandi bigasenya umusingi w’amahoro, umutekanon n’ubutabera.”
Minisitiri Dr. Ugirashebuja yashimangiye ko uburenganzira bwa muntu n’indangagaciro mpuzamahanga biri mu kangaratete kubera amakimbirane agaragara mu bihugu bitandukanye, agargaaza ko iyi nama iziye igihe ngo yige ku muti urambye wo kubaka Isi yuje amahoro.
Iyi nama yiyabiriwe n’abaturutse mu bihugu birimo Botswana, Kenya, Ubwami bwa Lesotho, Malawi, Namibia, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania, n’u Rwanda.
Minisitiri Dr. Ugirashebuja yashimiye Polisi y’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda bateguye iyi nama yibanda ku mpinduka zikenewe mu kwimakaza amahoro n’umutekano birambye ku Isi.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye, yagaragaje ko kimwe mu bisubizo by’ibibazo by’umutekano byugarije Isi ari ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bugira uruhare mu guharanira kurinda abasivili mu bice byibasiwe n’intambara.
Yagaragaje ko bidakwiye kurebera gusa ikibazo cyo kunanirwa gucungira umutekano abasivili mu ndorerwamo z’Umuryango Mpuzamahanga, cyane ko abari mu bibazo ari bo bakwoiye kuba nya mbere mu kwishakamo ibisubizo birambye.
CP Christophe Bizimungu, Umuyobozi wa Polisi yoherejwe mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), yagaragaje zimwe mu mbogamizi ku butumwa bw’amahoro zirimo imyumvire y’ababwoherezwamo.
Yagize ati: “Ikibazo gikomeye kuri bamwe boherezwa mu butumwa ni imyumvire. Bamwe mu bapolisi boherejwe mu butumwa bwa Loni bumva ko umuhate ugereranyije uhagije, abandi bavuga ko badashobora kwishyira mu byago.”
Yagarahaje kandi ko kuba mu mategeko menshi hatagaragazwamo ihame ry’ibikenewe kurusha ibindi, bituma abayobozi b’ubutumwa bw’amahoro batabasha gufata imyanzuro ikwiye iyo ibyo basabwa gukora ku kibuga bidahura neza n’ibyanditswe mu butumwa bahawe.
Iyi nama yabaye muri gahunda y’amasomo amara umwaka ahabwa ba Ofisiye bakuru, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Amahoro n’umutekano mu isi ya none: Uko byifashe muri Afurika.”














