U Rwanda rwiyemeje kuzamura impano z’abakiri bato mu mashuri

Guverinoma y’u Rwanda, binyuze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’Ibanze (REB), yatangije ibikorwa byo guteza imbere impano z’abana bakiri bato mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugira ngo bizabafashe kwihangira imirimo no kuzavamo ibyo bifuza kuba byo kandi bikabagirira akamaro.
Mu gutangiza icyo gikorwa, Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Mbarushimana Nelson, yasabye abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’ababyeyi babo, gusigasira impano z’abana bafite ndetse no kubafasha kuzikuza kugira ngo bazabashe kuba ibyo bifuza kuba byo.
Ni ubutumwa yatanze kuri Gatatu tariki ya 5 Kamena 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wo gutangiza ibikorwa byo kumurika impano z’ibyo abanyeshuri bifuza kuzaba byo.
Ni ibikorwa ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Ishuri Ryisumbuye rya G.S Camp Kigali, aho abanyeshuri bahize abandi baturutse mu bigo bitandukanye byo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, mu kugaragaza impano zabo n’icyerekezo cyabo.
Mu myuga abanyeshuri berekenye, harimo abifuza kuzaba abacuruzi, abashaka gutwara indege, kuba abaganga, abarimu, abayobozi, abakozi muri banki, abasirikare, abanyamakuru n’indi.
Wari umunsi ufite insanganyamatsiko igara iti: “Inzira yanjye, umusaruro ungeza ku cyo nifuza.”
Dr. Mbarushimana Nelson yavuze ko ababyeyi n’abana bagomba kwihatira gufasha abana gukuza impano zabo kugira zizabagirire akamaro.
Ati: “Uyu munsi dushishikajwe no kubona urubyiruko rwacu turera, bafashwa mu masomo no kumenya guhitamo umwuga hitawe ku bushobozi karemano bwa buri wese.”

Yakomeje avuga ko iyo nzira yo kwita ku mpano z’abanyeshuri ari uburyo bwo guhitamo umwuga gusa ahubwo ko ari ugufasha abanyeshuri kurushaho kumenya imbamutima zabo, ibyo bakunda kurusha ibindi, n’impano bifitemo ari na byo bishingirwaho mu kugena ahazaza bakarusha kureba kure no guhanga udushya.
Niyonsenga Jean Dieu, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya G.S Camp Kigali, avuga ko gutangiza ibi bikorwa byo kugaragaza impano z’ibyo bifuza kuzaba byo, ndetse bituma bakurana ikinyabupfura kandi bagakunda akazi.
Yagize ati: “Usibye kuba abana bagaragaza impano z’ibyo bifuza kubaza byo, no kugira ikinyabupfura cyane cyane bibanda no ku byo bifuza kuzaba byo, kandi bikabatera n’ishyaka ryo kurusha kwiga no gukora cyane kugira ngo uwo mwuga umuraje ishinga, yiyumvamo azabashe kuwugeraho kuko ntabwo kugera ku ndoto zawe ari ibintu bisaba ko ugira ubunebwe, ubwo bisaba ko ukora cyane, ukiyemeza.”
Uwo muyobozi agahamya ko uko abana bagaragaje impano zabo nibakomeza gutya bizabageza ku iterambere kandi bagahanga udushya u Rwanda n’Isi bikeneye uyu munsi.
Abanyeshuri na bo bishimiye ko babashije kugaragaza imyuga yabo bakunda kandi no kuba abayobozi mu nzego zitandukanye babahaye agaciro bakagaragaza ibyo biyumvamo.
Bavuze ko bishimiye impanuro bahawe n’abarezi n’abayobozi kuko zizatuma babasha guhitamo neza inzira igana aho bifaza kugana.
Iki gikorwa cyo kumurika impano ku banyeshuri cyatangijwe ku rwego rw’igihugu, REB isobanura ko buri mwaka, kigiye kujya kiba kuri buri Kerere, aho umwana azajya yerekana ibyo ashoboye gukora kandi n’umwuga yifuza kuzakora akanawusobanura.

