Abahinzi n’abacuruzi bemerewe kugurizwa hagati ya 500,000 Frw na miliyari 1 Frw

Abahinzi n’abacuruzi bo mu Rwanda bafunguriwe amahirwe yo kubona inguzanyo ibarirwa hagati y’amafaranga y’u Rwanda 500,000 na miliyari imwe, muri gahunda nshya igamije kwimakaza gukoresha Ingufu zitangiza no kubungabunga ibidukikije.
Ni umushinga watangijwe na Equity Bank Rwanda ku bufatanye n’Umushinga Hinga Wunguke uterwa inkunga n’UIkigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).
Iyo gahunda yatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 4 Kamena, witezweho gufasha abahinzi n’aborozi, abashoramari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi bacuruzi, kugera ku ikoranabuhanga rigezweho mu rwengo rw’ingufu zitangiza ibidukikije, ndetse no kwimakaza ukubungabunga ibidukikije.
Iyo gahunda y’inguzanyo yiswe “Equi-Green Loan” ijyanye n’ingamba zo guharanira impinduka mu muryango nyarwanda hagamijwe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu kongera no kwita ku musaruro, kuwugeza ku isoko ndetse no kurushaho kongera inyungu ubyara.
By’umwihariko, iyo gahunda iha abaturage n’abacuruzi amahirwe yo kwinjira mu mishinga nterankunga yibanda ku kubungabunra ibidukikije ndetse no kugera ku ikoranabuhanga ryo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ryimakaza ingufu zitangiza ibidukikije.
Muri iyo gahunda kandi, abahinzi borozi n’abandi bacuruzi bazaba bashobora kugura ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibikoresho bya Biyogazi, ikoranabuhanga ryo kuhira, imodoka zikoresha amashanyarazi, n’ibigega bibika amazi muri ya nguzanyo umuntu yemerewe igera kuri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Umushinga Hinga Wunguke Daniel Gies, yagize ati: “Gukorana n’ibigo by’imari mu kongerera abahinzi borozi amahirwe yo kugera ku mari ibafasha kwinjira mu buhinzi bufite ubudahangarwa ku mihindarugikire y’ibihe n’izindi gahunda z’iterambere ni ingenzi cyane. Ibyo byongerera agaciro imbaraga duhuriyeho zo gukumira no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”
Yajomeje ashimira Equity Bank ku bw’imbaraga yashyize mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, anashimangira ko gahunda z’iyo banki zifitanye isano ya bugufi n’intego z’Umushinga Hinga Wunguke.
Hannington Namara, Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, na we yagize ati: “Mu gukorana neza n’abafatanyabikorwa, twabonye uburyo bwiza bwo gushyira mu bikorwa ibyo bisubizo. Serivisi nshya twazanye mu kubungabunga ibidukikije zishimangira ukwiyemeza twashyize mu guharanira kubaka ibiramba ndetse no kugaragaza impinduka mu Rwanda no ku mugabane w’Arufika.”
Bwana Namara yakomeje avuga ko bazakomeza guharanira guhanga ibishya, kugira ngo umusanzu wa Equity Bank ku Isi yose uzarusheho kugira igisobanuro kandi utanga n’umusaruro.
Yaboneyeho gushima abafatanyabikorwa bose bakomeje guharanira kubaka ahazaza harushijeho kuba heza kandi harambye.
Iyi gahunda yatangijwe nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na Equity Bank Rwanda ku bikenewe mu kubaka iterambere rishingiye ku kubungabunga ibidukikije mu bice bitandukanye mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije ushinze Ibidukikije Dr. Claudine Uwera, na we yashimiye abafatanyabikorwa batangije gahunda yitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kubungabunga ibidukikije.
Ati: “Twese hamwe, turimo gutera intambwe igana ahazaza harambye kandi habungabunga ibidukikije Rwanda.”
Ubwo bushakashatsi bushyigikira intego ya Hinga Wunguke na Equity Bank Rwanda yo kuyobora no kuzana impinduka nziza muri sosiyete binyuze mu bikorwa byubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe mu Gihugu.
Equity Bank Rwanda Plc yatangiye gukorera mu Gihugu mu mwaka wa 2011, ikaba ifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali n’amashami 46 mu Gihugu ashyigikirwa n’aba agent 4,062, abacuruzi bakoresha PoS 1663, n’uruhurirane rwa ATM 61.
Iyi banki imaze kugira abaliliya basaga miliyoni 1.3, ni ishami ry’Ikigo Equity Group Holdings Plc gikora ibijyanye n’ishoramari mu mabanki, ubwishingizi, ibikorwa by’ubugiraneza, ubujyanama no kubaka ibikorwa remezo.
Umushinga Hinga Wunguke w’imyaka itanu, washiwemo miliyoni 28 z’amadolari y’Amerika hagamijwe kongera inyungu no kunoza imirire binyuze mu kongera umusaruro w’ubuhinzi urambye no kugabanya ingaruka z’imirire mibi.
Uyu mushinga uzarangira mu mwaka wa 2028, ufasha abahinzi borozi kongera umusaruro w’ubuhinzi mu buryo burambye, kongera amahirwe yo kugera ku mari no ku masoko, kunoza umusaruro ugera ku masoko no koroshya ikirere y’ubuhinzi bugamije isoko.









