Ani Elijah yerekeje muri Police FC

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC yerekeje muri Police FC asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 4 Kamena 2024 ni bwo ikipe ya Police FC yasinyishije uyu rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shmpiyona ya 2023/24 amasezerano y’imyaka ibiri atazweho miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

 Bugesera FC yakianagamo yahawe miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka umwe yari asigaranye, n’umukinnyi atware miliyoni 25 z’amafaranaga y’u Rwanda.

Mu mwaka w’imikino wa Shampiyona ya 2023/24 Ani Elijah yatsinze ibitego 15 mu mukino 27 yakinnye.

Rutahizamu Ani Elijah wifuzwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, ni umwe mu bakinnyi Police FC yatekerejeho kugira ngo akemure ikibazo cyo kubona ibitego mu busatirizi bwayo nubwo hari aho byageze ibiganiro bigahagarara kubera kutumvikana ku byo umukinnyi yifuzaga.

Ani Elijah aje yinyongera Rutahizamu Peter Agblevor wasinyiye Police FC muri Mutarama uyu mwaka avuye muri Musanze FC.

Ani Elijah yifujwe namakipe atandukanye arimo Rayon Sports na APR FC, ariko agenda biguru ntege mu kumwegukana.

Elijah umaze umwaka umwe mu Rwanda, kuri ubu ari mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2023/24 aho ahanganye na Muhire Kevin wakiniraga Rayon Sports ndetse na Ruboneka Jean Bosco wa APR FC.

Police FC izahagararira u Rwanda mu mikino Nyakuri ya Confederation Cup.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE