Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Uganda gusingiza ababo bahowe Imana 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bakirisitu bo mu Rwanda bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’abahowe Imana muri Uganda, ku ya 3 Kamena, kugira ngo bunamire abizera bishwe bazira ko banze guhemukira ukwemera kwabo.

Ni ibirori byabereye ahitwa Namugongo, muri Basilika Gatolika yeguriwe Abahowe Imana ba Uganda, iherereye mu Karere ka Wakiso, muri Kampala.

Mu Rwanda hari Paruwasi yitiriwe Charles Lwanga, umwe mu bahowe Imana bo muri Uganda. 

Padiri wa Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Charles Lwanga Nyamirambo, Simon Pierre Ruterana Rutayisire, yatangarije itangazamakuru ko abahowe Imana batsimbaraye ku kwizera igihe basabwaga kureka ubukirisitu bakaza kubizira. Yashimangiye ko bemeye urupfu aho kwihakana Yezu.

Padiri Rutayisire yavuze ko abakirisitu bagera kuri 90 bo muri Paruwasi ya Charles Rwanga, bagiye muri Uganda kwizihiza ibyo birori. Yavuze ko hari n’abandi baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda bitabiriye ibirori.

Mukarusagara Athanasie, umwe mu bakirisitu bo muri Paruwasi ya Charles Lwanga Nyamirambo, yubashye iki gikorwa yavuze ko bamwe mu bahohotewe batwitswe ari bazima.

 Abandi bacunaguzwaga kubera guhagarara bashikamye mu kwizera kwabo, ikintu cyatumye Isi yose ibashimira ubwo butwari bagaragaje.

Yagize ati: “Twari dufite misa y’Igitambo cy’Ukaristiya yahuje abantu benshi cyane baturutse impande zose z’Isi kuko bazanye inyota yo kugera aho abakurambere bacu ba Uganda bagize ubutwari bwo guhamya ukwizera kwabo kandi bemera gupfa kubera kwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu.”

Kuri we, ni inkunga ikomeye ku bizera ituma bakomeza guhamya ukwizera kubera ko ifasha abasenga gukomeza gusenga bashize amanga ndetse no gukunda Yezu.

Ati: “Kuva aho, umukiristu nyawe agira urukundo, n’ishyaka ryo gukorera Imana.”

Yavuze ko ahari urukundo, ntahohoterwa rihaba, ahubwo ko haba hari imbuto nziza zitera abandi bantu guhimbaza Imana.

Padiri Rutayisire yagize ati: “Ni intangarugero mu buryo bukumeye kuri twe bidufasha gukurikira Yezu.”

Yavuze ko urugendo rw’amadini bakajya aho abahowe Imana bari batuye rugamije gushimira Imana kuba yarabahaye itorero, ikanabaha imbaraga zo gukomera mu kwera ku buryo “natwe dushingira kuri ibyo kugira ngo dusabe imbaraga mu kwizera.”

Urugendo rw’amadini rwo kwishimira abahowe Imana, yavuze ko rugamije gushyigikira ubutumwa bwa buri mukirisitu ugomba gufasha abandi no kubakunda.

Ati: “Bitera imbaraga mu bijyanye n’ubwitange, ibikorwa by’urukundo bikorwa na Kiliziya birimo gufasha abandi.” 

Yavuze ko mu bikorwa harimo kugaburira abashonje, no gusura abarwayi n’abandi.

Arkiyepiskopi wa Kampala, Paul Ssemogerere, yavuze ko ibirori byo ku ya 3 Kamena byizihije isabukuru y’imyaka 60 kuva abamaritiri bemewe mu 1964.

Yagize ati: “Nkuko twibuka uyu munsi, reka dukure imbaraga mu butwari no mu bwitange bwabo, duharanira kubahiriza indangagaciro baharaniye ubutwari.”

Yongeyeho ati: “Muri sosiyete turimo hakomeje kwiyongera ubuzambanyi, kubura ubumuntu, ubusambanyi, urwango mu bantu, ubwicanyi, ubujura, ruswa no kunyereza umutungo wa Leta, n’ibindi. 

Nk’abantu b’Imana, reka twigire ku Bahowe Imana bo muri Uganda duhitamo inzira y’imico myiza no kwihatira kuba intungane”.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE