Gatsibo: Gahunda ya ECD yahinduriye ubuzima ababyeyi n’abana

  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bungukiye byinshi muri gahunda y’Ingpo Mbonezamikurire y’Abana bato (ECD), kuko yabafashije mu mikurire y’abana ikanatuma babona umwanya wo gukora imirimo yabo neza.

Abarera muri ECD ya Kirwa bavuga ko byabafashije kubona umwanya wo gukora ndetse bikanafasha abana gutinyuka hashingiye ku burere babona mu irerero cyangwa urugo mbonezamikurire.

Abenshi bakora imirimo y’ubuhinzi batangaza ko batakirushywa n’abana babauza imirimo yabo baba babasigiye ababitaho bakanabagaburira aho barererwa.

Mukantibarikure Valantine agira ati: “Tubazana hano tukabona uko dukora akazi kacu. Ubundi wamujyanaga mu murima buri kanya akaba ararize ugaheka ubundi akabyanga bigatuma nta mubyizi ubona.”

Ikindi avuga ni uko kumuzindukana buri gitondo umujyana aho uri bwirirwe byashiboraga kumugiraho ingaruka z’uburwayi ugasanga urahora uvuza.

Ati: “Kuri ubu turishimira iyi gahunda yatumye tubona ahantu tubasiga kandi hizewe, aho bitabwaho bakigishwa ndetse bakagaburirwa bigatuma usanga bameze neza mu buryo butandukanye.

Mugenzi we Mukashyaka Marie Solange we agaruka kukuba umwana ujyanywe muri aya marerero usanga asobanukirwa vuba, akagira icyo yiyungura mu bwenge.

Ati: “Umwana wanjye namuzanye atazi kuvuga kuko nta mwete wabyo yagiraga. Nyamara mu gihe gito amaze aha araganira ukababona afite amatsiko yo kugira ibyo abaza, muri rusange ukabona ko ashabutse. Iyi gahunda navuga ko yaje ari igisubizo ku bana bacu ariko no ku miryango yacu muri rusange.”

Muri iyi gahunda kandi ntabwo hitabwa kubana bavutse gusa kuko n’abagore batwite bajyayo bakigishwa uburyo bwo kwita ku bo batwite, kunoza imirire, no kwiyitaho muri rusange.

Bishyika Oliver, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gatsibo, yatangarije Imvaho Nshya ko mu nyungu za mbere zatanzwe n’iyi gahunda y’ingo mbonezamikurire harimo guca ikibazo cy’igwingira n’indwara zituruka ku mirere mibi.

Kuri ubu ngo ababyeyi bamaze kubyumva ku buryo na bo bari mu basobanura neza ibyiza by’iyi gahunda, bakanatanga umusanzu ukomeye mu guhashya igwingira n’izindi ndwara zituruka ku mwanda n’imirire mibi.

Yagize ati: “Iyi gahunda iradufasha kubaka umuryango ufite ubuzima bwiza, ababyeyi bigishwa gutegura amafunguro ariko Kandi bakafashwa kurererwa abana bato bityo bikabaha umwanya wo gukora imirimo yabo bizeye umutekano w’abana babo. Ni gahunda iri hirya no hino mu Midugudu aho imaze kumvikana neza.”

Akomeza agira ati: “Mperutse gusura umuryango wo mu Murenge wa Gatsibo igihe tubaza uko batunganyiriza abana indyo yuzuye, umugabo aravuga ati reka mbisobanure nanabikora mutagira ngo twabihariye abagore. Byatweretse ko iyi gahunda abaturage bayigize iyabo ndetse nta shiti intego yashyiriweho izagerwaho.”

Imvaho Nshya yasuye ECD ya Kirwa irimo abana bagera kuri 50 barimo abahungu 21 n’abakobwa 29, rikaba ari rimwe mu marerero abarizwa mu Midugudu yose mu Karere ka Gatsibo.

  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE