Burera: Kanyanga mu bitiza umurindi igwingira ry’abana

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Burera bagaragaza ibiyobyabwenge nka Kanyanga mu mpamvu zongera ubukana bw’igwingira ku bana bari munsi y’imyaka itanu.
Ababyeyi babigarukaho bashimangira n’indi myitwarire ituma ababyeyi batita ku nshingano zo kurera no gukurikirana imikurire y’abana babo bikabashyira mu byago byo kugwingira.
Mukamabano Elizabeth wo mu Murenge wa Kagogo avuga ko ibiryo babifite, gusa ngo kunywa Kanyanga bituma ababyeyi batita ku nshingano ndetse n’igwingira rikarushaho kwiyongera.
Yavuze icyo kiyobyabwenge gituruka muri Uganda kibazahariza imiryango, kuko nubwo Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kukirwanya ngo hari abajya kukinywera inyuma y’umupaka bakakizana mu nda.
Yagize ati: “Twebwe utabona ko duturiye umupaka wa Cyanika biroroshye kugira ngo haba umugore cyangwa umugabo wa hano abona Kanyanga byoroshye, ntabwo iza mu Rwanda ku mugaragaro, ariko hari abambuka bakajya kuyinywera hakurya muri Uganda icyo bita kuyizana mu nda.”
Yakomeje avuga ko ibyo bikurura amakimbirane mu bashakanye, ugasanga abana ntibitaweho uko bikwiye.
Ati: “Abana basa n’abibagiranye kuko iyo mu rugo hari uburakari abana babigwamo, ubu rero twiyemeje kujya duhwitura imiryango ibayemo muri ubwo buryo bwo gukoresha ibiyabyabwenge ndetse n’amakimbirane mu miryango”.
Uwamaliya Chantal, wo mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Burera, avuga ko uretse Kanyanga usanga n’ababyeyi bamwe bihugiraho cyane nko mu gihe cy’ihinga n’isarura.
Yagize ati: “Mu gihe cy’ihinga cyangwa se isarura usanga igihe kinini umubyeyi aba ari mu murima, akagera mu rugo yananiwe ku buryo atabona umwanya wo kuba yajya kugura nk’izo mboga injanga ku muhanda se yemwe hakaba n’ubwo umuntu abura 100 ryo kuba yazigura. Icyo gihe umwana yirira ibijumba nk’ibyo ababyeyi be baba barariye, ntabwo twabuze ibiryo hano Burera ahubwo ikibazo ni ukutamenya guha umwanya igikoni ngo utegure indyo yuzuye”.

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage (DHS) buheruka muri2019- 2020, bwagaragaje ko Akarere ka Burera kari ku kigereranyo cya 41,6% mu kugwingira, mu gihe icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi cyabaye muri Gicurasi 2024 byagaragaye ko ubu kari ku kigereranyo cya 30.4%.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, yagize ati: “ Ni byo koko mu Karere ka Burera hagaragara igwingira atari uko habuze ibiryo, ahubwo nk’uko nabivuze turacyafite ikibazo cya bamwe mu bagabo n’abagore bakoresha ibiyobyabwenge nka Kanyanga, ku buryo gukoresha kanyanga bigenda bikurura amakimbirane mu miryango. Icyo gihe ntibaba bacyita ku umwana uko bikwiye, hari ubwo amafaranga yagombye gukoreshwa mu gutegura indyo yuzuye mu buryo butuma umwana akura neza akoreshwa mu kugura ibiyobyabwenge.”
Meya Mukamana akomeza avuga ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo guhangana n’igwingira, hakaba harashyizweho uburyo bwo gukoresha imboni z’umutekano zikorera ku Mirenge yegereye imipaka.
Yagize ati: “Iyo urebye muri rusange imibare igaragaza ko abana bagwingiye kubera imirire mibi ari abana bava mu Mirenge yo ku mipaka y’Igihugu duhana imbibi cya Uganda Umurenge wa Kagogo, Cyanika Kinyababa, Kivuye no mu Murenge wa Bungwe, ni muri urwo rwego rero imboni z’umutekano zashyizweho ngo zirwanye magendu nk’uko zisaga 600. Ikindi irondo ry’umwuga na zo zisabwa ku bigiramo uruhare, aha kandi imiryango isabwa kubana nta makimbirane.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Uwamaliya Valentine na we yashimangiye ko Akarere ka Burera gakungahaye ku biribwa byuje intungamubiri ahubwo icyabuze ari ubushake bwa bamwe mu gutegura indyo yuzuye.
Yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 3 Kamena, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe Ubuzima bw’Umwana n’umugore mu Karere ka Burera, ashishikariza ababyeyi gutegura indyo yuzuye.
Yagize ati: “Buriya iyo umwana yagwingiye buri mubyeyi wese aba yabigizemo uruhare. Niba hari umubyeyi umwe utabyitayeho undi yagombye kubyitaho, icyo gihe rero iyo bitabaye ibyo haba hari icyuho gikomeye mu kurinda igwingira. Ngira ngo nka hano mwumvise ko ibiyobyabwenge nka Kanyanga ziva mu gihugu cy’abaturanyi ari mwe mu ntandaro z’igwingira aho bamwe mu babyeyi bazihugiramo bakibagirwa abana ko bakwiye kwitabwaho”.
Yongeraho ko hari abahugira mu turimo twabo bakibagirwa ko bakwiye kwita ku bana bidakwiye.
Yagize ati: “Abandi bahugira mu mirimo bakibagirwa gutegurira umwana ifunguro ku gihe n’iryo babonye ntiribe ryuzuye. Ndasaba ababyeyi kwita ku mwana kuko Igihugu gifite abana bagwingiye namwe murumva ko ari ikibazo mu iyerambere ry’ejo hazaza.”
Akarere ka Burera kuri ubu kashyizwe gahunda y’igikoni cy’iminsi 12, ifasha ababyeyi kumenya gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo kuzamura imikurire y’umwana hirindwa igwingira.
Kugeza ubu igwingira ry’abana mu Rwanda rihagaze kuri 33% nk’uko byagarajwe n’ubushakashatsi bwa DHS bwa 2019-2024.






