Nyagatare: Hubatswe amariba 12 akoresha imirasire y’izuba yatwaye miliyoni 372 Frw

Mu Karere ka Nyagatare hubatswe amariba y’inka 12 yifashisha ingufu z’imirasire y’izuba mu gukurura amazi munsi y’ubutaka, yuzuye atwaye miliyoni zisaga 372 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni gikorwa cyafashije aborozi bari basanzwe bahura n’ikibazo cyo kuhira inka zabo cyane cyane mu bihe by’izuba.
Aya mariba n’amavomo yashyizwe hirya no hino mu Mirenge igaragaramo iki kibazo, yubatswe mu mushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, (Rwanda Dairy Development Project/RDDP).
Umukozi w’uyu mushinga mu Karere ka Nyagatare Rugamba Maurice, yabwiye Imvaho Nshya ko iki gikorwa cyo kugeza amazi ku borozi cyafashije mu kongera umukamo kuko ingendo inka zakoraga zigiye gushaka amazi zagabanutse.
Ikindi yemeza ko n’aborozi babona ibikorwa nk’ibi bishyigikira ubworozi bibageraho barushaho gukunda uyu mwuga no kuwukora neza.
Yagize ati: “Uyu ni umwe mu mishinga turi gukorera mu Karere ka Nyagatare igamije kongera umukamo no kuwongerera agaciro. Dufasha aborozi mu bikorwa bitandukanye birimo imishinga yabo bwite igaragaza ko ifitanye isano no kongerera agaciro umukamo w’amata. Iki gikorwa cyo kubagezaho amazi hifashishijwe imirasire y’izuba, kigamije gushyigikira ubworozi bwabo kuko iyo inka itabonye amazi ntabwo wayikuramo umukamo wifuza.”
Rugamba avuga ko ubu buryo bwagiye bugeragezwa muri aka Karere, kandi ko byagaragaye ko amazi akururwa hifashishijwe imirasire y’izuba aramba iyo abungabunzwe.
Ku aruhande rw’aborozi, baragaraza ko bishimiye ubu buryo bwo kwegerezwa amazi kuko inka zabo zitakizahazwa no kubura aho zishoka, cyane ko iyo zitabonye amazi bigira ingaruka ku mukamo zitanga.
Kaburame Strato wororera mu Murenge wa Rwimiyaga, agira ati: “Uyu mushinga waradufashije ndetse waniyongereye ku bindi bikorwa byiza Leta itugezaho bigamije kudufasha mu bworozi bwacu. Nk’aborozi turabizi ko iyo inka itavunitse ngo ikore urugendo biyifasha gutanga umukamo. Ibi rero ni na byo byabeye aho usanga tutagishora kure nko ku Muvumba kuko ubundi inaha tugira izuba ryinshi mu mpeshyi ku buryo n’ibidamu (dams) hari igihe biikama. Aya mariba rero yatubereye igisubizo.”
Akomeza ashimira Leta y’u Rwanda ibakorera ibishoboka byose akemeza ko ahasigaye ari ahabo kugira ngo bagaragaze ko bashoboye kubyaza umusaruro ibikorwa remezo begerezwa.
Yakomeje agira ati: “Tugiye kurushaho gukoresha aya mahirwe kugira ngo natwe tugire ubworozi busobanutse butari ubwo kudutunga gusa, ahubwo bube ubworozi butuganisha ku iterambere. Dukwiye gukora tunakorera isoko kugira ngo ibiba byashowe muri izi gahunda byose bizagaruzwe bigire inyungu kuri twe ariko no ku Gihugu muri rusange.”
Cyadede Joyce wororera mu Murenge wa Karangazi, na we asanga kwegerezwa amazi bifite inyungu mu buryo butandukanye.
Agira ati: “Icya mbere twuhirira ahantu hitabwaho, hari isuku kandi hafi. Byagabanyije ibishoro twashyiraga mu bworozi kuko umubare w’abo twahembaga wagabanyutse, uhereye ku bajyaga gushaka amazi iyo byabaga bitari bukunde gushora kure. Ikindi ni uko inka zacu zabyibushye zikanaduha n’umukamo utubutse kuko zitakivunika zigiye kuhirwa kure. Icyo nasorezaho ni uko aya mazi tunayakoresha mu ngo kuko ubusanzwe twakoreshaga amazi mabi yashoboraga guteza ibibazo ubuzima bwacu.”
Na we ashimira Leta ku bikorwa byiza ikomeza kubegereza.
Umushinga RDDP uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD), ukaba waragizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy‘Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Umushinga wa RDDP watangiye mu mwaka wa 2017 ugamije kongera ubwinshi n’ubwiza bw’amata, kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’aborozi mu kongerera agaciro amata n’ibiyakomokaho.