Hon. Mukabarisa yakiriye itsinda ry’Abadepite ba Zambia

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille, yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’Abadepite baturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zambia.
Abo badepite bo muri Zambia bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije kwigira kuri gahunda zitandukanye no gusangizanya ubunararibonye n’abagize inzego zitandukanye.
Hon. Mukabalisa Donatille yavuze ko izo ntumwa za Rubanda zishimiye umubano mwiza w’u Rwanda na Zambia, ndetse n’uko bashize imikoranire ihamya hagati y’Inteko zishinga Amategeko z’Ibihugu byo byombi.
U Rwanda na Zambia basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati y’abikorera ku mpande zombi ndetse n’amasezerano mu zindi nzego zirimo ubumenyi, ishoramari, n’ikoranabuhanga.