Indwara ya Psoriasis ntiyandura ntibikwiye guha akato abayirwaye

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Psoriasis ni indwara y’uruhu itandura, ikaba itanakira, gusa iyo umuntu yivuje ahabwa imiti, kandi yakiha gahunda mu mibereho ye, ntimumerere nabi. Abantu bakaba bashishikarizwa kutabaha akato.

Ishyirahamwe ry’abantu barwaye Psoriasis, indwara y’uruhu igaragazwa n’amabara ku ruhu usanga abenshi batayisobanukiwe bakibeshya ko ari amarozi, amahumane, abafite virusi itera SIDA n’ibindi.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2024, Ihuriro ry’abarwayi n’abavura iyo ndwara Rwanda Psoriasis And Psoriatic Arthritis Association ryatangarije Imvaho Nshya ko iyo ndwara itandura, bakaba basaba ko batajya bahabwa akato n’abatayirwaye, ahubwo bagashishikariza abantu ko batajya bagira uburwayi bw’uruhu ngo bivuze ibyatsi, ahubwo bajya bagana kwa muganga.

Umuganga w’Indwara z’uruhu akaba anakora mu ihuriro nyarwanda ry’abarwayi n’abavuzi ba Psoriasis, Dr Amani Uwajeni Alice yatangarije itangazamakuru ko indwara ya Psoriasis abantu usanga batayizi, ariko ko iyo umuntu abimenye ahabwa imiti, bikamworohereza

Yagize ati: “Psoriasis ni indwara idakira kandi ntiyandura, nta ruhare abayirwara babigiramo, si uko batagira isuku, biva akenshi mu turemangingo ndangasano (genes).

Ni indwara idakira, yoroha kuko umuntu afata imiti, ariko iragaruka. Iyo umurwayi ageze kwa muganga akabona imiti, bitewe nahafashwe, umuha iyo kwisiga, hari nubwo umuha iyo kunywa. Byoroha ku kigero cya 80% ariko ntibivuze ko ikize burundu.”

Yongeyeho ko iyo ndwara yihutisha kwiyuburura k’uruhu.

Ati: “Uko kugira ikibazo k’uruhu bituruka ku kuba ufite iyo ndwara uruhu rwe ruhinduka mu minsi 3 kandi ubundi mu buzima busanzwe rufata ibyumweru biri hagati ya bitatu na bine. Iyo abasirikare b’umubiri bahagurutse barwanya icyo kintu gishya kinjiye mu mubiri bikaba bibi kurushaho.”

Dr Amani yavuze kandi ko ku mpanga zisa n’uturemangingo twazo tuba dusa, umwe aramutse afite uburwayi, iyo hari uwo mu muryango udufite baba bafite ibyago byo kuyandura. Ibyago byiyongera cyane kurusha abandi bavukana.

 Ni indwara kandi uretse uruhu inafata inzara, mu mavi hamwe n’ingingo kandi ibabaza.

Gerald Rugambwa umwe mu barwaye iyo ndwara yavuze ko ari indwara ibabaza, igatera ipfunwe mu bandi.

Ati: “Ni uburwayi buruhije cyane kuko ni uburwayi budakira, busaba guhora ku miti, ku buryo iyo utayifashe umuntu asa nabi cyane, akagira ipfunwe ryo kujya mu bandi.

Ni uburwayi buheza umuntu, abatabuzi barakureba, bakongorerana ntibakubaze bati ibyo urwaye ni ibiki mu gihe ahubwo uba wifuza uwakubaza.”

Umufatanyabikorwa w’iryo huriro, yavuze ko anejejwe no kuba hariho ishyirahamwe kuri iyo ndwara, kuko bizafasha abantu gusobanukirwa neza.

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe harimo kuba imiti ya Psoriasis ihenda kandi iboneka mu mafarumasi amwe n’amwe, imikoranire n’ibigo by’ubwishingizi bw’uburwayi, abaganga bake kuko bavuye kuri 2 ubu hari abaganga bavura indwara z’uruhu bagera muri 13 n’abandi 6 barimo kwiga.

Bimwe mu bitiza umurindi iyo ndwara ni itabi n’inzoga, umuhangayiko (Stress) no kutiyakira.

Kugeza ubu nta mibare ijyanye n’ingano y’abarwaye Psoriasis, ariko ishyirahamwe riteganya gukora ubushakashatsi mu 2025.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Uwijuru Aime says:
Kanama 4, 2025 at 10:07 pm

Nukuri leta idufashe tujye tubona imiti kugiciro gito nange ndayirwaye

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE