José Mourinho yagizwe umutoza mushya wa Fenerbahçe

Umunya Portugal José Mourinho yagizwe umutoza mushya wa Fenerbahçe SK yo mu cyiciro cya mbere muri Turikiya mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ibi byemeje n’iyi kipe kuri iki Cyumweru tariki 2 Kamena 2024, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Nyuma yo gutangazwa nk’umutoza mushya Mourinho yashimiye abafana b’iyi kipe abizeza ibyishimo.
Atı: “Ndashaka kubashimira urukundo rwanyu. Mubisanzwe umutoza akundwa nyuma yo gutsinda. Kuri iyi nshuro ndumva ko nkunzwe mbere yo gutsinda. Ibyo kuri njye n’inshingano ikomeye numva. Ndabasezeranya ko guhera uyu mwanya, ndi uw’umuryango wanyu inzozi zanyu ubu nizo zanjye”
Jose Mourinho ntakazi yari afite nyuma yo kwirukanwa na AS Roma muri Mutarama uyu mwaka kubera umusaruro mubi.
Mourinho mu myaka ibiri n’igice yamaze AS Roma yayifashije kwegukana igikombe cya Europa Conference League mu 2022.
Mu mwaka w’imikino ushize wa 2023-2024 Fenerbahçe yasoje ku mwanya wa kabiri namanota 99 irushwa na Galatasaray yegukanye igikombe amanota atatu.
Iyi ni ikipe ya umunani Mourinho agiye gutoza nyuma yo kunyura mu makipe arimo FC Porto, Chelsea, Inter Milan, Real Madrid, Manchester United, AS Roma na Tottenham Hotspur ari na yo yonyine atabashije guhesha igikombe.
Mourinho w’imyaka 61, ni umwe mu batoza banditse amateka akomeye ku Isi kuko amaze gutwara ibikombe birenga 26 kuva yatangira aka kazi.


