Rwamagana: Ku myaka 69 arashimira Leta y’u Rwanda yimakaje Siporo

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Kamena 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Komisime Joyce w’imyaka 69 utuye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yishimira ko ku myaka afite akibasha gukora siporo agashimira Leyta y’u Rwanda yimakaje siporo mu kwimakaza imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze mu baturage.

Kuri iki Cyumweru, uyu mukecuru ari mu bihumbi by’abaturage bazindukiye muri siporo rusange idasanzwe yahariwe abagore mu Karere ka Rwamagana

Yavuze ko yitabiriye kuko azi akamaro kayo mu gufasha umubiri kuwurinda, kurwanya indwara zitandura no kurushaho kugira amagara mazima.

Komusime Joyce yavuze ko yatangiye gukora siporo kuva akiri umwana muto kugeza n’ubu afite imyaka 69 aracyazikora kuko ari ingenzi ku buzima bwe.

Komusime yavuze ko akiri mu mashuri yakoraga siporo ariko asoje kwiga abona akazi arazihagarika.

Yavuze ko yaje kugira ibyago arwara indwara ya diabete nyuma abaganga bamugira inama yo gukora siporo no kugabanya ibilo kuko ku myaka 40 ye yarageze mu biro birenga 100 ariko ubu bikaba byaragabanutseho ibirenga 20.

Yavuze ko siporo zimufasha kumva umubiri uguwe neza, bimufasha kwihuta muri gahunda ze za buri munsi ndetse bikaba byarongereye ubusabane hagati yabo bazikorana.

Ati: “Biragoye kumbonana stress n’umunaniro mu gihe nakoze siporo kuko kuzikora bindinda kwirirwana umunabi kuko numva nishimye kandi nduhutse umubiri no mu mutwe. Abo dukorana siporo iyo hari ugize ibyago mu muryango we, turatabarana kandi ubusanga dufitanye urukundo ku buryo tuba twarubatse umuryango.”

Ibi bishimangirwa na Murekatete Alphonsine w’imyaka 32 utuye mu murenge wa Muhazi, wavuze ko akora siporo gatatu mu cyumweru bitewe nuko kwitabira siporo kuri we bimufitiye umumaro ku kugorora ingingo ze no guhangana n’indwara.

Yagize ati: “Nkiri umunyeshuri nakinaga umukino wa Volleyball ariko na bwo nsoje kwiga nkomeza gukora siporo zo kwiruka. Nzi neza umumaro wa siporo kuko umubiri wanjye nkugumisha ku rugero nifuza kandi nkaba nzi ko nkomeye.”

Mu rwego rwo kuzirikana uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu cye mu myaka 30 ishize, hirya no hino mu Karere ka Rwamagana no mu gihugu hakozwe siporo rusange ku nsanganyamatsiko igira iti: “Siporo ni ubuzima, abagore twagiye.”

Uwanyirigira Claudine, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Rwamagana (CNF) yishimira ko Leta y’u Rwanda itaheje abagore mu bikorwa byose ndetse no muri siporo.

Yavuze ko izi siporo zongeye kubereka ko umugore ufite ubuzima bwiza yageza igihugu ku iterambere kandi yiteze ko izazana impinduka mu muryango.

Yagize ati: “Iyo umuntu afite ubuzima bimufasha gukataza mu iterambere kandi aho tujya mu cyerekezo cy’Igihugu ni ukugiteza imbere no kurera abanyarwanda bazima. Abagore turi mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere igihugu kuko twahawe amahirwe nk’ay’abandi, aho tujya ni heza rero bityo ni ukubaka Igihugu cyatubyaye nk’aba mutima w’urugo. Twagiye rero mu iterambere.”

Uwanyirigira Claudine yavuze ko bagiye kuyigira umuco bakazakomeza gufasha abagore kuyikora bihoraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye abitabiriye siporo rusange ndetse abibutsa ko siporo ari ubuzima ku bantu bose. Yasabye abatuye mu Karere ka Rwamagana kugira intego n’umuco wo gukora siporo ku buryo buhoraho by’umwihariko abagore.

Yagize ati: “Turashimira ubwitabire bw’abagore mu gukora siporo kuko twabonye ko abari mu ngeri zose z’imyaka barimo abakiri bato n’abakuze kandi twabonye ko gukora siporo bidasaba umwambaro runaka kuko n’abarokore bazitabiriye bambaye mu buryo bubabereye kandi bifuza gusa ariko ikigambiriwe ni umuco wo gukora siporo. Turabasaba ko babigira umuco bagahora bitabira kuko tugira siporo rusange ziba kenshi mu bihe bitandukanye.”

Intego za siporo rusange yakozwe hirya no hino mu gihugu ni uguharanira kugira ubuzima bwiza nk’ishingiro ryo kubaka umuryango n’igihugu, kwipimisha no kwirinda indwara zitandura, kwishimira no gusigasira uruhare rw’umugore mu myaka 30 ishize no gusigasira ibyagezweho mu iterambere ry’umugore n’iry’igihugu ndetse no gufata ingamba mpinduramatwara zo gukomeza kurema u Rwanda rwifuzwa n’Abanyarwanda.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Kamena 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE